ISRAEL : Israel iravuga ko nta gahunda yo kureka kwatsa umuriro kuri Iran ifite

Mu gihe ibitero byo mu kirere na misile bya Israel bikomeje kugabwa ku gihuru cya Iran,mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Kamena 2025 ubuyobozi bw’ingabo za Israel bwatangaje ko nta gahunda bafite yo guhagarika kumishayo ibisasu.Israel ivuga ko yahagurukijwe no gusenya ibikorwaremezo by’ingufu za kirimbuzi.Amakuru atangazwa na France24.com ni uko Israel ikomeza umugambi wayo.

Jun 21, 2025 - 07:52
Jun 21, 2025 - 09:19
 0
ISRAEL :  Israel iravuga ko nta gahunda yo kureka kwatsa umuriro kuri Iran ifite
Minisitiri w'Intebe wa Israel yarahiriye kwihorera kuri Iran (Ifoto /Internet )

Kugeza ubu  iminsi ibaye icyenda  hatangijwe ibitero byo mu kirere na misile bya Israel bigabwa kuri Iran ndetse mu ntangiriro zabyo byasize bihitanye bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Iran, bisenya ibikorwaremezo by’ingufu za kirimbuzi ndetse byica n’abantu amagana. Mu gihe ku rundi ruhande, ibitero byo kwihorera bya Iran byahitanye nibura abasivile barenga makumyabiri  muri Israel.

Amakuru atangazwa na France 24.com ni uko kandi Ibihugu byo hirya no hino ku isi byafashe ingamba zo kuvana abenegihugu babyo muri Israel na Iran.

Ibihugu bya Austrariya;Burugariya,Croatia;Ubufaransa;ubushinwa ,Ubugereki,Ubutariyani n’Ubuhinde nibyo byahise bitangira gucyura abenegihugu babyo.

Nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yatangaje ko u Bufaransa buzategura imodoka za bisi zizafasha Abafaransa batabashije kwikura muri Iran kugera ku mipaka ya Turukiya cyangwa Armenia, kugira ngo babashe kugera ku bibuga by’indege byo muri ibyo bihugu.

Yasobanuye kandi ko Abafaransa bari muri Israel kuri uyu wa Gatanu tariki ya  20 kamena 2025 imodoka zatangiye kubacyura bakanyura ku mupaka wa Jorudaniya  bajya ku bibuga by’indege byo muri icyo gihugu, aho indege yihariye ituruka i Amman mu mpera z’icyumweru izabafasha ihereye ku bari mu kaga cyane cyangwa abafite ibibazo byihutirwa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Butaliyani, Antonio Tajani, yatangarije ku rubuga rwa X ko igihugu cye kiri gutegura ingendo z’indege zizava i Amman mu minsi iri imbere, kugira ngo Abataliyani bagera ku bihumbi makumyabiri  baba muri Israel bazabashe gutaha mu gihe babyifuza.

Naho ubuyobozi bw’Igihugu cy’u Bushinwa bwatangaje ko bumaze gukura abaturage bayo barenga igihumbi na magana atandatu  muri Iran ndetse n’abandi benshi muri Israel, nk’uko umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yabitangaje .

Titien Mbangukira