Gakenke: Iyo bahabwag igitanda kwa muganga, abagabo n'abagore bararaga mu cyumba kimwe

Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Rutake mu karere ka Gakenke bishimira ko cyabegerejwe ndetse kikanongererwa ubushobozi kuko mbere abarwayi baba abagabo, abagore n'abana bose baryamaga mu cyumba kimwe. Ni mu gihe mu nzu y'ababyeyi hashoraga kurazwa abafite ubundi burwayi.

Jun 20, 2025 - 12:31
Jun 20, 2025 - 18:51
 1
Gakenke: Iyo bahabwag igitanda kwa muganga, abagabo n'abagore bararaga mu cyumba kimwe

Ikigo nderabuzima cya Rutake kiri mu kagari ka Karukungu umurenge wa Janja, abakigana bahamya ko cyazanye igisubizo, dore ko mbere y'uko kibegerezwa bakoraga urugendo rw'ibirometero bisaga 20, kuko ivuriro ryari ribegereye ari ibitaro bya Nemba.

 Bakavuga ko gukora urugendo rurerure byagiraga ingaruka by'umwihariko ku babyeyi, kuko hari bamwe babyariraga mu nzira.
Nyirankunduzanye Vestine yagize ati “Umuntu iyo agize ikibazo ahita ahanyarukira bakamuha serivisi, bakagukemurira ikibazo utiriwe ujya kure. Kugira ngo ugere i Nemba byafataga umunsi wose.”

Nyiransengimana Josiane nawe ati “Nk’umubyeyi utwite yarafatwaga kubera urugendo rurerure akabyarira mu nzira cyangwa akagira n’ikindi kibazo.”
Si ibi gusa bishimira, bavuga nyuma yo kubakwa batabonaga serivisi zihagije; aho ngo wasangaga akajagari by'umwihariko mu byumba by'abarwayi, aho iby'iciro nk'abana, abagore n'abagabo, bose bararaga mu cyumba kimwe.

Ibi bitandukanye n'uko biri uyu munsi, kuko habonetse ubwisanzure ndetse na buri cyiciro kikagira aho kurara mu gihe umurwayi yahawe ibitaro. 
Vestine arongera ati “Nanjye nasanze ari ahantu hato. Byari bibangamye ubona ari akajagari, abantu bakabura aho bahumekera; ariko ubu buri wese aba afite ahantu ari.”

Josiane nawe yemeza ko aka kajagari kahabaga, ati “Byari bibangamye cyane, ariko ubu ho nta kibazo abantu barisanzuye, buri wese aba afite icyumba cye yisanzuye.”
Umuyobozi w'iki kigo nderabuzima cya Rutake Harerimana Jean Pierre, nawe yemeza ko aka kajagari kari gahari; bikagera n'aho inzu y'ababyeyi yashoboraga kurazwamo umuntu ufite ubundi burwayi.
Ati “Cyari gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi batanu baryamye neza, ikibazo cyari kiriho wasangaga abarwayi bavanze; ugasanga abana baryamye hamwe n’ababyeyi, baryamye hamwe n’abagabo.”

Arongera ati “Mbere nta nzu y’ababyeyi yari ihari, wasangaga ababyeyi bashobora kubavanga n’abandi badafite ibibazo byo kubyara; ukaba wasanga nk’umubyeyi waje kubyara ashyizwe hamwe n’umurwayi wa Malaria.”
N'ubwo iri vuriro ryongerewe ibyumba by'abarwayi ndetse n'izindi serivisi, uyu muyobozi avuga ko bakibura ibikoresho nk'ibyo muri Laboratwari (Laboratoire) ndetse n'ahandi, bikadindiza servisi batanga.
Abisobanura agira ati “N’ubwo turi gushima ibikorwa remezo byaje byiza, turacyafite imbogamizi z’ibikoresho bikeneye kujya muri aya ma serivisi.”
Umuyobozi w'akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine yamaze impungenge ubuyobozi bw'iki kigo nderabuzima ndetse n'abakigana, avuga ko ibikoresho bibura bizaba byabonetse mu ngengo y'imari y'umwaka utaha.
Ati “Hari Centre de Sante ya Rukake mwavuze idafite ibikoresho, turababwira ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka ibikoresho bizajyamo. Twarubatse, tugomba no gushyiramo ibikoresho.”

Ikigo nderabuzima cya Rutake cyivurizaho abo mu tugari twa Karukungu na Gashyamba tw'umurenge wa Janja ndetse n'ibice by'imirenge ya Muzo na Busengo byehereye utu tugari .

Gikurikirana abaturage basaga ibihumbi 8, ndetse kikaba gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 25 bacumbikiwe mu bitaro, n'ababyeyi 8 bitegura kubyara.