Umunsi mpuzamahanga w'Ubwiherero: Bugesera bubakiwe ubwiherero 50
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubwiherero, mu murenge wa Mayange w'akarere ka Bugesera hatashywe ubwiherero 50 bw'icyitegererezo bwubakiwe abatishoboye.
Bamwe mububakiwe bavuga ko byabashimishije kuko ubwiherero bwabo bwari bushaje ntibite ku isuku neza, ariko kuri ubu bagiye kuyitaho.
Ntacyobandusha Jean Baptiste yagize ati "Nshimishijwe no kuba nubakiwe ubwiherero kuko bigiye gutuma mu rugo turushaho kugira isuku kuko ubwo twari dufite bwari bushaje budafite isuku."
Naho mugenzi we Munganyinka Joseline wagerageje kubaka ubwiherero akabura isakaro; yashimiye ubuyobozi bwamutekerejeho ndetse ko ubwiherero yahawe azabugirira isuku akayitoza n'abamugana.
Ubuyobozi bw'akarere ka Bugesera bwibukije abubakiwe ubwiherero n'abatuye umurenge wa Mayange muri rusange ko isuku ireba buri wese; dore biri muntego igihu cyihaye. Ibi byagatutsweho na Kwizera Elie umukozi w'akarere ushinzwe itangazamakuru ry'urubyiruko mu karere ka Bugesera.
CYUBAHIRO Eric ni umukozi w'umushinga Water Aid. Yagarutse ku ruhare rw'uyu mushinga mu kwimakaza isuku n'isukura bubakira ubwiherero abatishoboye, ndetse no gukomeza ubukangurambaga ku batuye umurenge wa Mayange.
Cyubahiro kandi yijeje abatuye aka karere ko uyu mushinga uteganya gukomeza kubakira abatishoboye ubundi bwiherero bw'icyitegererezo bugera ku 100.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe ubwiherero wizihizwa kuwa 19/11/2025 buri mwaka; muri uyu mwaka wari ufite insanganyamatsiko igira iti " Isukura mu isi ihinduka".
Usibye kubaka ubwiherero bw'icyitegererezo; ku bufatanye n'akarere uyu mushinga uri mu bikorwa byo kugeza amazi meza ku batuye akarere ka Bugesera ahari kubakwa umuyoboro w'amazi ufite ibirometero bisaga 8.
