Abajyanama b’ubuzima bagiye gutangira gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi bw’ibanze
Minisiteri y'ubuzima ibinyujije mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC yatangije gahunda y'umujyana w'ubuzima mu ikorabuhanga. Ku ikubitiro ikaba yatangiriye mu karere ka Rwamagana.
Iyi gahunda yatangijwe binyuze mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC ku bufatanye n'abafanyabikorwa barimo Expertise Francaise ndetse na SFH Rwanda. Umushakashatsi muri RBC Dr Claude Semuto asobanuro ko iyi porogaramu izajya iha amakuru abajyanama b'ubuzima.
Ati ”Uyu mushinga rero ni ikintu kizafasha umujyanama w’ubuzima kubona amahugurwa. Iyo tugiye kubahugura bidusaba ko porogaramu yigisha abantu nabo bakabajya guhugura umujyanama w’ubuzima. Imbogamizi irimo aho ni uko ugenda uhererekanya amakuru hari asigara, turifuza ko porogaramu iba hafi y’umujyanama w’ubuzima akaba ariyo imwihera amakuru.”
Nsengiyumva Theogene ni umujyanama w’ubuzima ukorera mu kigo nderabuzima cya Rwamagana; yagize ati ”Mbere twakoreshaga uburyo bwo kwandika mu bitabo, ugasanga rimwe na rimwe hari n'ubwo imvura ikunyagiye ubifite bikaba byakwangirika. Ariko ubu turakoresha ikoranabuhanga biroroshye nta kigoye kirimo, igihe nshakiye nayikoresha ikampa amakuru kubyo nkeneye kwihugura.”
Akimanimpaye Betty nawe ni umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa bigabiro, wagize ati ”Njyewe maze imyaka icyenda ndi umujyanama w’ubuzima ariko muri iyi myaka ibiri iyo urebye ubona harimo itandukaniro rwose, mbere guhuza raporo byari bigoye kubera ko wagombaga gusubira mu bitabo aho wagiye wandika, ariko ubu ni mu ikoranabuhanga, ni ugukandaho gusa”
Umuyobozi wa porogaramu yo kurwanya Sida, indwara zandura n'izitandura muri RBC Dr Albert Tuyishime, yavuze ko iri koranabuhanga rigamije kongerera ubushobozi abajyanama b'ubuzima kuko bafasha mu buvuzi bw'ibanze.
Ati ”Kubera ko abajyanama b’ubuzima aribo bagerwaho n’abantu bwa mbere, tuba twifuza ko aba afite ubushobozi buhagije; ikoranabuhanga rero rizafasha mu kongerera ubumenyi aba bajyanama b’ubuzima. Rizamufasha mu gutanga serivisi yuzuye ntacyo yibagiwe kuko rigenda rimwerekera ngo harabanza iki, hakurikireho iki."
Yongeraho ati "Ikindi ni uko rizadufasha mu guhanahana amakuru n'izindi nzego z’ubuzima zifite inshingano zo gukurikirana abajyanama b’ubuzima; icya nyuma ni uko bizongerera icyizere umujyanama w’ubuzima, kuko azaba azi neza ko ari gukora ikintu cyuzuye atari ukuvuga ngo arakeka ko hari icyo yaba yibagiwe.”
Jane Uwamwiza / Rwamagana
