Nyanza: Abaturage barashishikarizwa kwisuzumisha indwara y’amaso nibura rimwe mu mwaka
Mu karere ka Nyanza, inzobere mu buvuzi bw'amaso zishishikariza abaturage kwisuzumisha amaso kenshi kabone n'ubwo baba batarwaye; ibi bakabikora nibura rimwe mu mwaka. Abafite uburwayi bw'amaso nabo bashimangira ibi bashishikariza bagenzi babo kwisuzumisha hakiri kare kugira ngo bamenye uko bahagaze, n'igihe barwaye bakurikiranwe hakiri kare.
Abatuye mu karere ka Nyanza barashishikariza bagenzi babo kwisuzumisha indwara y’amaso kare nubwo waba ntabimenyetso by’uburwayi bwayo ugaragaza.
Bwarikera Gaspard na bagenzi be Nyiramana Esperance na Musengimana Adrie ni bamwe mu baturage bamaze igihe bivuza amaso, bavuga ko uyo baza kwisuzumisha iyi ndwara y’amaso mbere bakamenya uko bahagaze ntabwo byari kuba byarabakomereye.
Bwarikera Gaspard ati ”Numvise mfite ikibazo cyo kutareba neza, nibwo mvuze ngo reka njye kwa muganga. Mbere ntabwo nari naragiyeyo kubera ko amaso yanjye yararebaga, ngasoma no kwandika ntambogamizi. Bamaze kubiduhugura, badushishikariza kujya tujya kwa muganga kwisuzumisha uko duhagaze mu buzima niyo waba utarwaye, ibyo nanjye numvise ari ingenzi. Ndashishikariza n’umwana ndetse n’undi wese kujya kwa muganga kwisuzumisha akamenya uko ahagaze atararwara.
Bwarikera Gaspard umuturage Nyanza (ifoto/N.Charles)
Nyiramana Esperance we ati:” Najyaga kwivuza ibindi ariko ntabwo nivuzaga amaso kubera ko numvaga ntakibazo mfite cy’amaso. Byandya nakwikuba bigakira ariko icyanteye ubwoba cyane nuko najyaga gukora ku gishyimbo nkabona bibaye bibiri.”
Nyiramana Esperance wisuzumisha amaso (ifoto/N.Charles)
Naho Musengimana Adrie we yagize ati: Amaso arapfa mbese ntabwo narebaga ubwo narebye aruko nje ahangaha bakambaga, bankuramo ibintu ishyano ryose byari byaranzonze. Ntabwo ndabona neza mbese mba mbona harimo ibihu ariko nibura uko biri. Icyo nabwira abantu nuko ugifatwa n’indwara cyangwa utaranarwa ukajya kwisuzumisha kare.”
UWIMBABAZI Angelique umuganga w’amaso mu bitaro by’akarere ka Nyanza agira inama abaturage kwisuzumisha amaso nibura rimwe mu mwaka.
Ati:” Ubundi mu byukuri umuntu wese yagakwiye kwisuzumisha nibura rimwe mu mwaka kugirango amenye uko ahagaze, yaba arwaye cyangwa atarwaye kuko ushobora kuba hariya uziko utarwaye kandi ufite icyo kibazo. Iyo amaso atakurya ushobora gutekereza ko uri muzima kandi urwaye.
UWIMBABAZI Angelique muganga w’amaso (ifoto/N/Charles)
Umuyobozi w'ibitaro bya karere ka Nyanza Dr MFITUMUKIZA Jerome ashishikariza abaturage mbere na mbere kwirinda indwara.
Ati:” Inama nyamukuru kubaturage mbere na mbere ni ukwirinda indwara, hari indwara zishobora kwirindwa ariko igihe na none ufashwe n’akantu akariko kose kumpinduka ku mubiri bakisuzumisha kare indwara itarakomera.”
Dr. Mfitumukiza Jerome D.G ibitaro bya Nyanza (ifoto/N.Charles)
Inzobere mu kuvura uburwayi bw’amaso bashishikariza abantu bari munsi y’imyaka 40 kugana ikigo nderabuzima byibura rimwe mu myaka ibiri kugira ngo bisuzumishe uburwayi bw’amaso. Mu gihe abari hejuri y’imyaka 40 ndetse n’abafite indwara zidakira bo bagirwa inama yo kwisuzumisha kenshi gashoboka uko bageze kwa muganga kugira ngo harebwe uko ubuzima bwabo bw’amaso buhagaze.
Kwisuzumisha amaso mu bitaro bya Nyanza (ifoto/N.Charles)
Igikorwa cyo gusuzuma amaso ku bitaro bya Nyanza (ifoto/N.Chrales)
NTAMWEMEZI Charles/ Nyanza
