Nyamagabe: Amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge yimakaje ubufatanye mu miryango

Abatuye mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe bibumbiye mu itsinda ry’ubumwe n’ubudaherenwa bavuga ko ryimakaje ubufatanye mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Jul 16, 2025 - 15:48
Jul 17, 2025 - 11:45
 0
Nyamagabe: Amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge yimakaje ubufatanye mu miryango

Bamwe muri aba, bavuga ko binyuze mu bikorwa bahuriramo birimo kwizigama, ibiganiro by’ubukangurambaga kubagifungurwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside, ubu basigaye bafatanya mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Kayitesi Dancilla na Ntaganzwa Yosefu  batuye mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe; ni bamwe mubagize itsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge ryasuwe n’itsinda ry’abadepite bagize Kommisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside.

Ntaganzwa Yosefu yagize ati ”Tukagurizanya amafaranga, tugafasha urwaye cyangwa uwagize ubukwe, twanavamo tukagura agacupa tugasangira tutishishanya."

Arongera ati "Ubu turi gushyingirana, n’umwana wanjye akamubyara muri batisimu, yagira ubukwe akantumira nkabuyobora, cyangwa nanjye naba mfite ubukwe akaza akangira mu bintu akamfasha mu mirimo ashoboye nk’umudamu.”

Naho Kayitesi we ati ”Bagira ubukwe bakadutumira tukajyayo, twava mu itsinda nk'ubu umuntu agujije nk’amafaranga tukajya ahantu tugasabana, nta kibazo kigihari.”

Hon. Ndangiza Madina perezida wa kommisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside; asaba kongera ubukangurambaga n’inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda cyane hitabwa ku bantu basoje ndetse n’abagiye kurangiza ibihano bahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Ati ”Icyo twabonye ni uko hagikenewe ubukangurambaga kuri aba bantu bagiye kurangiza ibihano, igikenewe ni uko bakwiye gukurikiranwa aho bagiye, kugira ngo niba baremeye icyaha, hari n’abataracyemeye nyine barangije igihano cy’icyaha cya Jenoside, ese mu murango nyarwanda bazakirwa gute?”

Akomeza agira ati ”Hagomba kubaho ubufatanye hagati y’urwego rw’igorora n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu kwakira aba bantu bagiye gusubira mu buzima busanzwe, kugirango bakirwe mu muryango Nyarwanda, ariko banadufashe muri iyi gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge cyane cyane kwirinda icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Hon. Ndangiza Madina Committee on Unity, Human Rights and Fight against Genocide

Aba badepite bagize kommisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside kandi banasuye Igororero rya Nyamagabe, mu rwego rwo kureba uburyo abahamijwe ibyaha bya Jenoside bategurwa mbere yo gusubizwa mu muryango Nyarwanda. 

Ntamwemezi Charles/ Nyamagabe