NGOMA:Abarimu barasaba ko bahugurwa ku burezi bw’umwana ufite ubumuga

Bamwe mu barimu bo mu karere ka Ngoma bavuga ko bahangayikishwa ni kuba nta mahugurwa bahabwa ku ko wafata ukanigisha umwana ufite ubumuga igihe aje kwiga .

Apr 27, 2024 - 17:47
 0

Abarezi bo mu rwunge rw’amashuri rwa Muhurire mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma ni bamwe mubavuga ko bahura ni ikibazo gitaboroheye cyo kwigisha abana bafite ubumuga batazi uko bari bubafate . Uwimana  Alberetine umwarimu wigisha mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza  ati’’Turasaba ko nkatwe abarimu bigisha abana bafite ubumuga twajya duhabwa amahugurwa yo kwigisha abana  bafite ubumuga nko mu rurimi rw’amarenga twirwanaho mu bushobozi bwacu ariko urumva ko natwe dukora ibyo tutazi kugira ngo dufashe abana bafite ubumuga. Twigisha amasaha y’ikirenga kugira ngo dufashe abo bana ariko tubonye imfashanyigisho byafasha abana bafite ubumuga bwo kutabona turera’’.  

Uwineza Christine ni  umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Muhurire nawe avuga ko baramutse bahawe amahugurwa yo kwita ku bana bafite ubumuga babagana ko byabafasha gutanga ireme ry’uburezi budaheza ndetse ko n’abandi babyeyi bajya bazana abana kwiga.Abivuga muri aya magambo ati ’’ Ku ishuri  dufite abana bafite ubumuga butandukanye bagera kuri batanu turasaba amahugurwa yabarimu yuko bakwita kubana bafite ubumuga byadufasha bigafasha n’ababyeyi ’’.

Uzamukunda Françoise  ni umwe mu  babyeyi bafite abana bafite  ubumuga biga kuri iri shuri rya Muhurire  avuga ko  nabo bifuza ko abarimu bajya bahabwa amahugurwa kubera ko umwana ufite ubumuga aba akenewe kwitabwaho by’umwihariko. Ati’’Mfite umwana ufite ubumuga bwo kutabona ariko iyo ndi ku mwumva numva afite ubwenge, ariko afite umwarimu wabihuguriwe yamufasha mu masomo ye turasaba rwose ko abana bacu bajya babona abarimu babihuguriwe ’’

Ndayisaba Emmanuel  umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga  NCPD  avuga ko gahunda yo guhugura abarimu kubijyanye n’ururimi rw’amarenga n’ubundi buryo bwo gufasha abana bafite ubumuga  yatangiye ndetse ko mu karere ka Ngoma hari bimwe mu bigo bari bahuguye ariko ko gahunda yo gufasha abarezi ku bufatanye na REB izakomeza. Ati’’Nibyo koko mu karere ka Ngoma twari twaratangiye guhugura abarimu mu bigo bimwe ariko nubwo tutahuguye bose turacyafite iyo gahunda , kuko turi gukorera mu tundi turere bisobanuye ko mu karere ka Ngoma tuzahagaruka cyane ko ku munsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga ariho  twawukoreye .

Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda NCPD ivuga ko izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo na Leta kugira ngo uburezi budaheza bukomeze kugera mu bigo by’amashuri biri hirya no hino mu gihugu

Uwayezu Mediatrice   /Ngoma