BUGESERA :Barishimira ko begerejwe amazi meza
Abaturage basaga ibihumbi mirongo itatu batuye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Juru na Mwogo bahawe umuyoboro w’amazi ureshya n’ibirometero mirongo itanu barasabwa kuyafata neza bita ku mavomo birinda kwangiza ibikorwa remezo birimo amatiyo n’ibigega.
Mu buzima bwabo bwa buri munsi abatuye mu murenge wa Juru na Mwogo bahoraga bifuza kuvoma amazi meza kuko bavomaga ay’ibishanga bigatuma bahora kwa muganga bivuza inzoka .Ubu barabyinira ku rukoma kubera ko Leta yabegereje amazi meza .Ibintu bumvaga ari inzozi ,bagashimira perezida Kagame Paul wabazaniye amajyambere.Umwe muribo agira ati ’’Twahoraga kwa muganga kubera kunywa no gukoresha amazi mabi ariko ubu turishimye kuba tubonye aya mazi ,perezida wacu rwose tumuhaye impundu kubona imyaka ishize tutagira amazi none akaba ayaduhaye ’’.
Mugenzi we nawe avuga ko indwara y’inzoka igiye gucika ati ’’Urabona ko ubu dukeye kubera isuku ,nta muntu uzongera kurwara inzoka kubera aya mazi meza baduhaye turishimye ’’
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Mutabazi Richard avuga ko bishimira kuba aba baturage barahawe amazi meza kuko nabo byari bibahangayikishije akizeza n’abatarayabona nko mu murenge wa Rweru ko bazayahabwa vuba.Ati ’’Ni igikorwa kidushimishije cyane nk’ubuyobozi ku mpamvu nyinshi iya mbere ni uko tuzi umumaro w’amazi ,iya kabiri ni uko dusubije icyifuzo cy’abaturage inyungu ni nyinshi .Turabizi twese ahantu hari amazi meza icyo bimarira abaturage kuba bavoma hafi kuba umwanya bari bukoreshe bajya kuvoma bakora ibindi bibateza imbere ,ariko no kuba bahoraga babivuga bikadutera imbaraga zo gushaka abafatanyabikorwa .Ubu tugeze kuri mirongo irindwi na gatanu n’igice kimwe ku ijana kugira ngo abaturage bose babone amazi ’’
Umuyoboro w’amazi watashwe ungana n’ibirometero mirongo itanu ugenewe kuvomwaho n’abaturage basaga ibihumbi mirongo itatu.
Nyiraneza Josiane /Bugesera