Rwanda-Goma-Bukavu: Urubyiruko rw'abanyamakuru ruri guhabwa amahugurwa yo kubaka amahoro mu karere
Urubyiruko rw’u Rwanda, urwa Buvavu na Goma ruhuriye mu mwuga w’itangazamakuru, ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bari guhabwa amahugurwa bavuga ko bagiye gukomeza umusingi wo kubaka amahoro, bagashishikariza bagenzi babo gukoresha imbuga nkoranyambaga neza kuko iyo zikoreshejwe nabi zigira ingaruka zihereye kubazikoresha.
Imbugankoranyambaga, ni bumwe mu buryo bwaje bwiyongera ku itangazamakuru risanzwe rimenyerewe; mu gusakaza amakuru ku buryo bwihuse.
N’ubwo ari uburyo bwihutisha amakuru, abahanga bagaragaza ko ari intwaro ishobora kwifashishwa mu kubiba urwango ndetse no gusakaza amakuru y’ibinyoma.
Charles TWAGIRAMUNGU ni umuyobozi wa Urban Radio akaba n’Impuguke mu gukoresha ubwenge buhangano mu itangazamakuru, ashimangira ko hakwiriye kubaho amahugurwa kuru uru rwego.
Ati “N’ubwo n’itangazamakuru ritari shyashya, ariko ntabwo rifite amakosa menshi nk’ari mu mbuga nkoranyambaga (Social Media); Social Media ni umwuga wagira ngo ni ishyamba cyangwa igihuru; umuntu aravumbuka utazi iyo avuye agashyira ibintu hariya kandi bigakurikirwa."
Usibye kuba ibishyirwa hanze bikurikirwa, hari n'ababyizera, Twagiramungu arakomeza ati "Ujya ubibona amakuru y'ibinyoma agenda anyura hirya no hino, ikibazo abo ageraho rimwe na rimwe ntibanabimenya; ntabwo bamenya ko ari amakuru y'ibinyoma, usanga batangira kuyizera. Niyo mpamvu rero aba bantu bakora ibihangano bakoresheje ubwenge bukorano n'ubundi buryo ubwo aribwo bwose bakwiye guhugurwa kugira ngo nabo bitondere ibyo bashyira hanze."
Urubyiruko rw’abanyamakuru, abakoresha imbugankoranyambaga n’abanyabugeni bo mu Rwanda ndetse no mu mugi wa Bukavu na Goma bahuriye mu mahugurwa y’iminsi ibiri, abafasha kongera ubumenyi mu kubaka amahoro mu karere y’ibiyaga bigari; bagaragaza ko iyi ari indi ntambwe bateye ibafasha kunoza ibyo batangaza.
Muhirwe Emmanuel, ni umunyamakuru wa Radio Isano, ndetse akaba n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga. Yibutsa bagenzi be ko imbuga nkoranyambaga ari nziza, gusa iyo zikoreshejwe nabi zisenya zihereye kubazikoresha.
Ati “Icyo nabwira urubyiruko rutitabiriye aya mahugurwa, mbere na mbere bumve ko imbuga nkoranyambaga ni nziza; igihe wazikoresheje neza zakubaka, ariko nanone igihe wazikoresheje nabi zasenya zikaguheraho wowe ubwawe zikagusenya, zikanasenya sosiyete muri rusange.”
Arakomeza ati “Abantu benshi ubwenge buhangano babukoresha mubidahwitse, cyane cyane urubyiruko. Twahawe ubumenyi bw’uburyo nshobora kwifashisha ubwenge buhangano mu kunoza ka kazi kanjye.”
Divinze Kazige, ni umunyamakuru, ndetse n’umwe mu mpirimbanyi z’amahoro wo mu mugi wa Bukavu. Avuga ko aya mahugurwa agiye kumufasha gukomeza gukwirakwiza ubutumwa buteza imbere amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.
Ati “Amahugurwa nahawe azajya amafasha mu kazi kanjye nk’umunyakuru uharanira uburenganzira bwa muntu, kandi nk’uharanira amahoro mu karere.”
Ashimangira ko “Nzajya menya gutanga amakuru yizewe, yagenzuwe ndetse n’ubutumwa budahembera urwango mu muryango mugari. Nzajya ntanga ubutumwa bw’amahoro, ubumwe, no kubana neza mu karere k’ibiyaga bigari.”
Moise NDAKENGERWA, ni umuyobozi w’ishami ryo kubaka amahoro mu muryango Vision Jeunesse Nouvelle, ari nayo yateguye aya mahugurwa. Yasabye uru rubyiruko kugeza ubu butumwa bwo kubaka amahoro kuri bagenzi babo; ashimangira ko imibanire myiza ariyo izabafasha kwiteza imbere.
Yagize ati “Icya mbere tubifuzaho ni uko ubutumwa babona, ubutumwa bwo kubaka amahoro babugeza ku bandi. Ku rubyiruko cyane cyane, by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga, ubwo butumwa bugamije kugira ngo ruhinduke, rutware amakuru nyayo agamije kubaka amahoro, agamije imibanire myiza hagati y’abagize ibi bihugu byacu.”
Yongeraho ati ”Ariko nanone bagamije no kwiteza imbere, birumvikana iyo abantu babayeho neza bafite umutekano, batuje mubyo bakora; bashoboro no kwiteza imbere.”
Umushinga ugamije kongerera imbaraga abanyamakuru ndetse n’abakoresha imbugankoranyambaga mu kubaka amahoro n’imibanire myiza hagati y’urubyiruko rw’u Rwanda, ndetse n’urwo mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo by’umwiharika muri Goma na Bukavu, ushyirwa mu bikorwa n’umuryango Vision Jeunesse Nouvelle ku nkunga y’umuryango w’aba Suwisi (Suisse Cooperation for Development).
Usibye abanyamakuru n’abakoresha imbugankoranyambaga, aya mahugurwa yitabiriwe n’abandi batanga ubutumwa biciye mu bugeni ndetse n'urubyiruko rufite imishinga igamije kubaka amahoro. Uyu mushinga watangijwe ku mugaragaro kuwa 16 Gashyantare uyu mwaka, biteganyijwe ko uzasozwa mu ntangiro z'ukwezi kwa Gicurasi.
Abanyamakuru, abakoresha imbugankoranyambaga, abatanga ubutumwa biciye mu bugeni n'ubuhanzi basangiye ubunararibonye
Nyuma y'amahugurwa bahawe umwanya wo kugaragaza uruhare bagiye kugira mu kubaka amahoro.
