RDB yafunze by’agateganyo hoteli 4 zitujuje ibisabwa.

Jun 4, 2026 - 16:06
 0
RDB yafunze by’agateganyo hoteli 4 zitujuje ibisabwa.

kuri uyu wa 04 urwego rishinzwe iterambere mu Rwanda rwavuze ko hashingiwe ku bugenzuzi rwakoze mu rwego rwo kugenzura iyuzuzwa ry’ibisabwa mu bukerarugendo 

rwafunze by'agateganyo ibigo bine bitanga serivisi z’ubukerarugendo n’amahoteli birimo Century Park Hotel and Residences iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, Dove Luxury Hotel y’i Gicumbi, Highland Resort Ltd yo mu Karere ka Rulindo na Nengo Eden Park yo mu Karere ka Rubavu.

RDB yatangaje ko ibi bigo byafunzwe nyuma y’ubugenzuzi byakorewe bikagaragara ko bitujuje ibisabwa mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli.

Kuhafunga by’agateganyo bikaba bigamije guha umwanya izi hoteli ngo zikemure ibibazo byagaragaye by’imikorere itanoze ku birebana n’impushya zo gukora, isuku, ubuziranenge bw’ibiribwa, umutekano muri rusange, ireme rya serivisi, n’ibindi bisabwa mu cyciciro barimo.

Itangazo RDB yashyize hanze rivuga riti" ibigo byose byafatiwe ibi byemezo birasabwa guhagarika imirimo yose irebana na hoteri n’ubukerarugendo mu gihe bizaba bifunze, kandi ntibishobora gusubukura imirimo mbere y’uko bitanze ibimenyetso bifitika byerekana ko amakosa yakosowe, kandi byamaze kugenzurwa n’inzego zibifitiye ububasha."

RDB iributsa n’ibindi bigo byose byakira abantu kubahiriza mu buryo bwuzuye ibisabwa byose bijyanye n’ubukerarugendo, amahoteri, isuku, umutekano, ubuziranenge bw’ibiribwa, n’itangwa rya serivisi. Kubahiriza ibisabwa ni ingenzi cyane mu kurinda abashyitsi, abakozi, n’aturage muri rusange, kandi bishimangira ireme n’icyizere by’urwego rw’amahoteri n’ubukerarugendo.

RDB yavuze Kandi ko izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibisabwa kandi izafata ingamba zikwiye zirebana n’amategeko aho bizaba ngombwa.

Jane Uwamwiza