Umuramyi Nkurunziza Jean d’Amour bavuga ko asa na Aime Uwimana yasohoye indirimbo nshya

Umuramyi Jean d’Amour Nkurunziza umwe mu bahanga mu gucuranga yakiranywe amashyi mu muziki nyuma yo gusohora indirimbo "Hejuru y’amajuru". Amazina ye bwite ni Jean d’Amour Nkurunziza. Ni umunyamuziki wa Gospel, ikirenzeho ni uko yagiriwe ubuntu bwo kwakira Christo Yesu mu buzima bwe bwose bityo agahorana inyota yo kumuririmbira.

Jun 4, 2026 - 15:57
Jun 5, 2026 - 09:28
 0
Umuramyi Nkurunziza Jean d’Amour bavuga ko asa na Aime Uwimana yasohoye indirimbo nshya

Ati "Sinakuze nteganya kuba umunyamuziki w’umwuga n’ubwo nawukundaga cyane. Byatangiye nibona muri korali y’abana mu rusengero bisanzwe nk’abandi bana, ni uko umunsi umwe twijihije umunsi w’umwana w’Umunyafurika Wordvision itumira umuhanzi wari mu myaka yacu kudutaramira yitwaga Rwibasira, icyo gihe nigaga muwa 5 w’amashuri abanzi."

"Kuva ubwo ndabikunda cyane nkajya nisanga nakoze nka guitar mu giti, nahimbye nk’indirimbo ndetse nshishikariye kubimenya cyane."

Yakomeje agira ati "Niga mu cyiciro rusange mu mwaka wa 2, nibwo naririmbiye indirimbo nanditse bwa mbere imbere ya Groupe Protestant yo ku kigo mbona barayikunze bamwe batangira kunsaba ko nabandikira indirimbo ibyo bintera umwete mwinshi wo guhimba izindi ndirimbo no kwiga ibikoresho by’umuziki. Nsoje amashuli yisumbuye ntangira gushakisha uko najya muri studio."

Yavuze ko mu itangiriro umuhamagaro we wanyuze mu nzira itoroshye. Ati "Uru rugendo nti rwari rworoshye cyane ko buri ntambwe yose yasabaga ubushobozi bw’amafaranga kandi butoroheje, ibitekerezo by’uracantege, kubihuza n’ubundi buzima busanzwe ubwo ni amasomo ndetse n’ibindi. Gusa Imana yakomeje kunshyigikira nkabona haba impinduka."

Kuri ubu uyu muramyi yamaze gusohora indirimbo ya mbere yitwa “Uri Hejuru y’Amajuru,” ni indirimbo yibutsa abantu ububasha n’ubushobozi bw’Imana aho yashakaga kumvikanisha ko Imana isumba ibindi biremwa Kandi ko nta kintu na kimwe cyayinanira.

Yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo azakomeza gusohora izindi ndirimbo zikiri gutunganywa.

"Ubutumwa buri mu ndirimbo ni uko icyo ari cyo cyose cyaguhagarika umutima niba uri umwana w’Imana ninkaho ntabiriho kuko iri hejuru ya byose."

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo abantu batandukanye bakomeje kumubwira ngo asa na Aime Uwimana banaririmba kimwe.

Abajijwe uko afata uwo muramyi ufatwa nk’umubyeyi w’abandi baramyi yagize ati"

Aime Uwimana ni umuramyi twamye twumva kuva kera mu bwana none kugeza magingo aya ubuhamya bwe ntakigeze kibutokoza mu mibanire ye n’Imana ndetse no mu bumenyi bw’umuziki ahora ari mushya

TUYISHIMIRE Mireille