Amerika yagiriye icyizere Darline Graham Nordone asimbura musaza we muri Sena
Mushiki wa Senateri Lindsey Graham, Darline Graham Nordone, yagizwe umusimbura we w’agateganyo muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’urupfu rwe.nkuko ikinyamakuru La Presse cyabitangaje
Ku wa Mbere, Guverineri wa Leta ya Carolina y’Amajyepfo, Henry McMaster, ni we watangaje ko Nordone azuzuza inshingano za Graham muri Sena, avuga ko ari “mushiki we muto akunda cyane” kandi ko azakomeza ibikorwa yasize atarangije
yatangaje ko Nordone yavuze ko kuba yahawe izi nshingano ari icyubahiro gikomeye, agaragaza ko musaza we yamubaye hafi mu buzima bwe bwose kandi ko na we azamuba hafi mu gukomeza umurage we.
Ibi byabaye nyuma y’uko abayobozi batandukanye barimo na Perezida Donald Trump basabye ko Nordone ari we wasimbura Graham, nk’uburyo bwo kumwubaha nyuma y’urupfu rwe
Senateri Lindsey Graham
Nordone Yari asanzwe akora mu bijyanye no gufasha abantu bafite ubumuga kubona akazi.
ntiyari yarigeze akora mu nzego za politiki mbere. Yagiye agaragara kenshi iruhande rwa musaza we mu bikorwa bye bya politiki. Graham yigeze kuvuga ko mushiki we yamubera first lady aramutse atorewe kuba Perezida wa Amerika.
Guverineri McMaster yavuze ko Nordone azakomeza manda ya Graham yasigaje, izarangira mu 2027. Kugeza ubu ntiharamenyekana niba azahatanira manda yuzuye y’imyaka itandatu muri Sena cyangwa niba azakomeza gusa inshingano z’agateganyo kugeza igihe manda iriho izarangirira.
Lindsey Graham, yari yaratorewe kujya muri Sena mu 2002, yari umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Amerika, cyane cyane mu bya politiki y’ububanyi n’amahanga.
Yapfuye afite imyaka 71 azize ikibazo cy’uburwayi bw’umutima .
Jane Uwamwiza

