Patmos choir yateguye igitaramo cyo kwizihiza yubile y'imyaka 30 imaze ivuga ubutumwa bwiza
Mu rwego rwo gushimira Imana ku rugendo rw'imyaka 30 imaze ikora umurimo wo kuramya no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, Patmos Choir, ni korali ikorera umurimo w'Imana mu Itorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi, yateguye igitaramo gikomeye cyiswe "Timeless Praise – 30 Years Anniversary Concert." Iki gitaramo kizaba ku wa 15 Kanama 2026 aho kizabera muri Kigali Convention Centre (KCC), imiryango izafungurirwa guhera saa kumi n'imwe z'umugoroba (5:00 PM).
Mu myaka 30 ishize, Patmos Choir yabaye imwe mu makorali yubatse izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo. Indirimbo zayo zakomeje gukora ku mitima ya benshi, zihumuriza abafite imitima ibabaye, zikomeza abari bacitse intege ndetse zifasha benshi kumenya Kristo no gukomera mu kwizera.
Igitaramo "Timeless Praise"kizaba ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma, bakibuka uburyo Imana yabarinze mu rugendo rwabo, banayishimira ibyo yabakoreye mu murimo wo kuvuga ubutumwa. Ni n'umwanya wo kongera guhamagarira abantu bose kuramya Imana no kwizihiza ubudahemuka bwayo.
Patmos Choir yatangiye mu mwaka wa 1996, ishingwa n'abahoze ari abanyeshuri biganye i Lukanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bongeye guhurira mu Rwanda bakomeza umurimo wo kuririmba.
Mu rugendo rwayo, Patmos Choir yasohoye indirimbo zakunzwe cyane zirimo "Mfite Ibyishimo," "Mfite Ibyiringiro," "Isi Irashaje," "Ur'Uwera," ndetse n'iyitwa "Ihumure," zakomeje guhumuriza imitima no gukomeza benshi mu rugendo rw'agakiza. Mu minsi ishize kandi yongeye gusubiramo indirimbo "Mfite Ibyishimo", yakirwa neza n'abakunzi bayo.

