Cristiano Ronaldo yasabye itangazamakuru kudashyira igitutu kuri Lamine Yamal

Nyuma y'umukino wa nyuma w'igikombe cy'amakipe y'ibihugu ku mugabane w'Uburayi (UEFA Natios League) wahuzaga Portugal na Espagne; Cristiano Ronaldo yagaragaje ko Lamini Yamal ari umukinnyi uzatanga ibyishimo by'igihe kirekire.

Jun 9, 2025 - 09:22
Jun 9, 2025 - 09:33
 1
Cristiano Ronaldo yasabye itangazamakuru kudashyira igitutu kuri Lamine Yamal

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru nyuma y'umukino, abajijwe kuri uyu mukinnyi Lamine Yamal, yasabye itangazamakuru kumureka agakura aho kumushyiraho igitutu. 

Ati “Lamine azegukana ibihembo byinshi by’itsinda n’iby’umuntu ku giti cye. Ni impano idasanzwe. Azagira imyaka myinshi akina kandi azegukana ibikombe byinshi by'igihugu."

Arongera ati " Ariko icyo mbasaba ni ukumureka agakura,  nti tumushyire ku gitutu cyane, tuzaryoherwa n'impano nziza nk'iyi by'igihe kirekire. Rero dukwiye kumureka agatuza; ubu nibwo buryo itangazamakuru ryamufashamo gukuza impano ye."

Mu mukino wahuje ikipe ya Portugal ya Cristiano Ronaldo ndetse na Espagne ya Lamine Yamal, warangiye Portugal ariyo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda penaliti 5-3 dore ko iminota 120 y'umukino yari yarangiye ari ibitego 2-2 harimo kimwe cya Cristiano ku ruhande rwa Portugal.

Gutwara iki gikombe byatumye Cristiano Ronaldo w'imyaka 40 y'amavuko, agira igikombe cya 34 mu mateka y'urugendo rwe rw'umupira w'amaguru.