Akarere ka Ngoma kaje ku isonga mu kwesa imihigo ya 2024–2025
Akarere ka Ngoma kaje ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2024–2025 ku rwego rw’Igihugu, ku kigero cya 77.2%. Ibishimangira intambwe ikomeye aka karere kamaze gutera mu guteza imbere imibereho y’abaturage no kunoza imitangire ya serivisi.
Ibyo kwesa iyi mihigo byashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 22 Werurwe 2026, n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda, nyuma y’igenzura ryakozwe ku buryo uturere two mu gihugu tweseje imihigo y’umwaka wa 2024-2025.
Iyi ntsinzi y’Akarere ka Ngoma igaragaza uburyo gahunda zateguwe zashyizwe mu bikorwa neza, zirimo guteza imbere ubukungu bw’abaturage, kubaka ibikorwa remezo, no kunoza imikoreshereze y’umutungo wa Leta. Ni ikimenyetso cy’imiyoborere inoze n’ubufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi n’abaturage.
Mu Ntara y’Iburasirazuba by’umwihariko, Nyagatare yabaye iya kabiri, aho yesheje imihigo ku kigero cya 74.3%, mu Gihugu hose iba iya gatatu, aho yaje ikurikirwa na Gatsibo yabaye iya gatatu ku rwego rw’Intara ndetse iza ku mwanya wa gatanu mu gihugu hose ku kigero cya 73.5%. Rwamagana yabaye iya kane mu Ntara ndetse iza ku mwanya wa cyenda mu gihugu ku kigero cya 72.7%, mu gihe Kirehe yabaye iya gatanu mu Ntara ikaza ku mwanya wa 10 mu gihugu hose.
Akarere ka Bugesera kaje ku mwanya wa Gatandatu mu Ntara y’Iburasirazuba, kakaba aka 11 ku rwego rw’Igihugu ku kigero cya 72.6%.
Kayonza yo yaje ku mwanya wa karindwi mu Ntara ariko iba iya 20 mu gihugu hose aho yesheje imihigo ku kigero cya 65.8%.
Gahunda yo kwesa imihigo ikomeje kuba igikoresho cy’ingenzi Leta y’u Rwanda ikoresha mu gukurikirana imikorere y’inzego z’ibanze. Iyi gahunda ifasha mu kunoza imitangire ya serivisi, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kwihutisha iterambere rirambye.
UWAYEZU Mediatrice
