Kigali: Banki nkuru y’u Rwanda yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero kingana 9.2%
Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye , yavuze ko iri zamuka ryatewe ahanini no gukura kw’urwego rw’inganda n’urwego rw’ubwubatsi, aho byiyongereye ku kigero cya 11.2%.
Mu biganiro byahuje abayobozi b’igihugu, abayobozi b’inzego zibanze, abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’abanyamakuru, byari bigamije gusobanura aho igihugu gihagaze ku bijyanye n’ubukungu n’imiyoborere y’ifaranga.
Guverineri Soraya Hakuziyaremye yavuze ko ubukungu bw’igihugu buhagaze neza, aho bwazamutse ku kigero cya 9.2% mu mezi icyenda ashize. Yatangaje ko impamvu nyamukuru y’iri zamuka ari ukongera inganda, ndetse n’ubwubatsi, byagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Yagize ati: "Iyi mibare yerekana ko ibikorwa by’inganda n’ubwubatsi bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu. U Rwanda rukomeje kugerageza uburyo bushya bwo guteza imbere ibikorwa by’inganda ndetse no gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyubatswe bigire uruhare mu gukomeza kuzamura ubukungu."
Guverineri Hakuziyaremye kandi yahumurije Abanyarwanda, avuga ko guhagarikwa kw’umubano cyangwa ibihano by’amahanga bitazahungabanya ubukungu bw’u Rwanda. Yavuze ko igihugu gifite ingamba zihamye zo gukomeza iterambere ry’ubukungu binyuze mu bufatanye n’ibindi bihugu byifuza imikoranire.
Yagize ati: "Ni ubwo hari ibibazo by’amahanga byadukomereye, ariko turizeye ko iterambere rizakomeza kuko dufite gahunda ihamye. Dufite ingamba zo gukomeza gushishikariza abashoramari kuza mu Rwanda, ndetse no guteza imbere ubukungu bwacu binyuze mu bikorwa bigamije guhanga imirimo no kongera umusaruro."
Yanavuze kandi ko guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose mu guteza imbere ubukungu binyuze mu ikoranabuhanga.
U Rwanda rukomeje gushyira imbere icyerekezo cy’ubukungu gikataje, aho intego ari ugukomeza kuzamura umusaruro mbumbe w’igihugu, kongera ishoramari no guteza imbere urwego rw’abikorera, kugira ngo ubukungu burusheho gutera imbere no guhangana ku isoko mpuzamahanga.