Gisagara : Agakiriro kubatswe i Save kahinduye imibereho y’abagore bagakoreramo.

Abagore bakorera imirimo y’ubukorikori itandukanye mu gakiriro ka karere ka Gisagara kubatse mu murenge wa Save barishimira ko kabafashije kubona aho bigira imyuga ubu bakaba baratangiye kubaza umusaruro ibyo bahigiye bagashimira leta y’ u Rwanda.

Mar 19, 2025 - 22:02
Mar 20, 2025 - 09:56
 0
Gisagara : Agakiriro kubatswe i Save kahinduye imibereho y’abagore bagakoreramo.
Imwe mu nzu z'agakiriro (Ifoto Charles N.)

Ingabire  Delphine na mugenzi we Bazubagira  Leonille ni bamwe mu bagore bakorera imirimo y’ubukorikori mu gakiriro k'akarere ka Gisagara kubatse mu kagali ka Rwanza ni mu murenge wa Save, bavuga ko aka gakiriro kabafashije kubona aho bigira imyuga kandi kuri ubu bakaba baratangiye kubyaza umusaruro ibyo bigiyemo kandi bakaba bari kwiteza imbere no gufasha imiryango yabo arinaho babioneraho bagashimira ubuyobozi bw’igihugu.

Ingabire  yagize ati: “Icya mbere byadufashije ntabwo tukirirwa mu rugo,uzahano ukabona akazi ukabasha nyine kubona imboga zo guteka. Njyewe bimaze kungeza kure,ni kure kuko urebye niyo nava hano, niyo najya na hehe ntabwo nakwicara ngo mbe umushomeri kandi mfite umwuga wanjye, turabashimira cyane bikomeye kuko urebye niho twigiye, twigiye hano mbere yuko kaje ntaho twaridufite twigira, ariko ubonako kadufitiye runini, abayobozi Imana ijye ibaha umugisha nta kindi twavuga.”

Bazubagira  Leonille we ati:” Twigiye muri aka gakiriro maze kwiga biba ngombwa ko nana hakorera, nari umuntu nyine utabasha no kwigurira isabune kuko naje kwiga hano nkiri umukobwa. Impinduka yo ni nini none se niba naraje kwiga mpabwa isabune n’ababyeyi, ibikoresho by’isuku mbihabwa n’ababyeyi bikageza naho mfasha barumuna banjye ubwo se urumva nta kintu kinini cyajemo. Kano gakiriro kataraza wasangaga abatayeli banyanyagiye hirya no hino ariko ubu twibumbiye mu makoperative nawe amaso araguha hari aho twavuye hari naho twageze, twavuye kumashini za nyonganyonga ubu tugeze kumachine z’umuriro. Leta y’u Rwanda turayishima kuko badutekerejeho abantu b’i Save.”

Ifoto y’abagore bakorera mu gakiriro (ifoto/Charles/N)

Aba bagore kandi bakomeza bashishikariza bagenzi babo gutinyuka bakiga imyuga itandukanye kuko umwuga udasaza.

Umwe yagize ati:” Icyo nababwira nabashishikariza kwiga imyuga kuko kwiga imyuga ari iby’agaciro, icya mbere umwuga ntusaza urawuhorana naho wajya hose,ukabasha kuba wakora ako kazi nyine icyo kiraka ukagikora .”

Naho mugenzi we ati: “Ikintu nababwira ni ukureka kwitinya bakitinyuka bakaza kwiga, niyo atadoda yabona n’undi mwuga bitewe n’impano ye kuko niba uri umugore aka kanya utaka umugabo burikimwe cyose nawe rwose uba urimo umwunganira cyane, ntabwo byakwizana ibyiza nukuza ugakura amaboko mu mufuka ugakora, umuntu wese namushishikariza kwiga umwuga.”

Sibomana Damien umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Save yabwiye ibitangazamakuru bya Izubaradio/tv ko aka gakiriro katumye abagore bubahwa mu miryango yabo kuko nabo bashoboye kandi byafashije mugutanga umurongo mwiza kubandi bagore wo gufunguka bakiteza imbere.

Yagize ati:” Kahinduye byinshi urabizi ko mbere bavugaga ko umudamu ari uwo mu rugo akora imirimo yo mu rugo ariko niba ubu noneho umudamu agenda agakora agatahana amafaranga agahahira urugo,akishyura minerivale z’abana, akagura imyenda y’abana hari umusanzu atanga mu rugo, aho kugira ngo yake umunyu umugabo akawigurira, akagura umuceri, akagura n’ibindi byose usanga rero n’umugabo amwubaha kuko umugore nyine arashoboye kandi arashobotse. Bitanga rero umurongo mwiza wo gutuma n’abandi badamu cyangwa abandi bagore bayoboka nyine iyo mirimo bigatuma umuryango umera neza.”

Aba bagore bakorera muri aka gakiriro bavuga ko kabahinduriye ubuzima kuko mbere katarubukwa wasangaga ntaho bafite ho gukorera ndetse no kwigira imyuga, bashimira cyane ubuyobozi bukuru bw’igihugu. Usibye kandi aba bagakoreramo hari na benshi mubatuye mu nkengero zako bishimira ko babasha kubona service nziza kandi muburyo bwihuse hafi yabo.

Ntamwemezi  Charles/Gisagara