Imishinga yitezweho gufasha WASAC Group gukuba kabiri ingano y’amazi itanga
Buri munsi WASAC Group itunganya amazi angana na metero kibe 329.652 ari na yo agenda akwirakwizwa mu Baturarwanda; gusa muri gahunda ya NST2 kuva mu 2024 kugeza mu 2029 iyo ngano izakubwa kabiri igere kuri metero kibe 688.686.
Iyi ntego izajyana kandi no kongera umubare w’abaturage bafite amazi mu ngo zabo, aho muri iki gihe abayafite mu rugo ari 18% mu gihe WASAC yifuza ko mu 2029 bazaba ari 50%.
Umuyobozi Mukuru wa Wasac Group, Prof Omar Munyaneza, ati "Ubu hirya no hino mu gihugu dufite imishinga turimo gukora kandi harimo n’iri burangire muri uyu mwaka."
Arakomeza ati "Nk’umushinga w’amazi turimo gukora mu Karere ka Gatsibo, uzaha amazi Gatsibo na Kayonza turawusoza muri uyu mwaka. Ubu ugeze ku kigero cyiza kiri hejuru ya 80%."
Muhazi Water Supply System ni umushinga wo kubaka umuyoboro w’amazi mu Karere ka Gatsibo harimo n’uruganda ruyatunganya ruri kubakwa mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi.
Biteganyijwe ko uru ruganda ruzajya rutanga metero kibe ibihumbi 12 by’amazi ku munsi, azahabwa abaturage bo mu turere twa Gatsibo na Kayonza.
Prof. Munyaneza yavuze ko hari undi mushinga bafite wa Karongi na wo ugiye guha amazi abatuye mu migi ya Bwishyura na Rubengera, na wo biteganyijwe ko muri uyu mwaka uraba urangiye.
Kivu Belt Water Supply System ni wo mushinga wo kubaka uruganda rw’amazi mu karere ka Karongi aho imirimo yo kurwubaka yatangiye mu 2023; biteganyijwe ko uru ruganda nirurangira ruzajya rutanga metero kibe ibihumbi 13.
Aya mazi azasaranganywa abatuye mu mirenge ya Bwishyura na Rubengera ndetse n’abaturage bo mu bice bimwe na bimwe byo mu Karere ka Rutsiro.
Prof. Munyaneza yavuze ko kandi bafite undi mushinga uri kurangira mu karere ka Ngoma ahari uruganda rw’amazi rwa Sake ruzajya rutunganya metero kibe ibihumbi 11.
Ati “Dufite umushinga tumaze kuzuza mu Karere ka Ngororero nawo abaturage ubu bafite amazi, dufite n’undi mushinga turimo kubaka mu Karere ka Musanze aho turimo kwagura Mutobo tuyikura kuri metero kibe 12 500 z’amazi yatangaga ku munsi. Tugiye kongeraho metero kibe ibihumbi 36 ku buryo izajya itanga metero kibe ibihumbi 55 ku munsi.’’
Yavuze ko uwo mushinga nurangira uzafasha abo mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu kubona amazi ahagije nta gusaranganya.
Mu zindi nganda z’amazi yavuzeho ziri kubakwa harimo urwa Karenge ruzubakwa mu myaka itatu. Rusanzwe rutunganya metero kibe ibihumbi 12 ariko ubu rugiye kugezwa kuri metero kibe ibihumbi 48.
Ati “Akarere ka Rwamagana na ko tuzabasha kugaha amazi ndetse na biriya bice byo ku Muyumbu na Kabuga, ayo mazi azahagera tunasagurireho n’Ikibuga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa mu Bugesera kugira ngo kizabe gifite amazi ahagije n'ubwo dufiteyo n’urundi ruganda rwa Kanzenze. Turashaka kuzajyanayo imiyoboro itatu itandukanye.’’
Muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi yo kwihutisha ibikorwa by'iterambere (NST1) hari hateganyijwe gukwirakwizwa amazi angana na Metero kibe 303; mu gihe hakwirakwijwe Metero kibe zisaga 320.
Mu gihe intego zo gukwirakwiza amazi muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka itanu yo kwihutisha ibikorwa by'iterambere (NST2) zaba zigezweho, u Rwanda ruzaba rufite ingano y'amazi yikubye kabiri ayo rufite kuri uyu munsi.
Uwayezu Mediatrice/Kigali
