Ngoma :Urubyiruko rwatsinze mu marushanwa ya “Gera ku Ntego” bahawe ibihembo

Mar 7, 2026 - 11:09
Mar 7, 2026 - 19:35
 0
Ngoma :Urubyiruko rwatsinze mu marushanwa ya “Gera ku Ntego” bahawe  ibihembo

Urubyiruko rwatsinze amarushanwa yateguwe mu mushinga “Gera ku Ntego” binyuze muri gahunda ya Dot.rw, rwashyikirijwe ibihembo by’amafaranga bigamije kubafasha kwagura no guteza imbere imishinga yabo yiganjemo ubucuruzi, kudoda imyenda ndetse no gukora inkweto.

Muri aya marushanwa, abatsinze mu cyiciro cya mbere bahawe amafaranga y’u Rwanda 500,000 Frw, icya kabiri bahabwa 100,000 Frw, naho icya gatatu bahabwa 50,000 Frw.

Bamwe mu rubyiruko rwahawe ibihembo bagaragaje ko aya mafaranga agiye kubafasha kongera ubushobozi bw’imishinga yabo.

UWIMANA Diane, umwe mu bakobwa bahawe igihembo ukora umushinga wo kudoda imyenda, yavuze ko aya mafaranga azamufasha kongera ibikoresho by’akazi no kwagura ibikorwa bye. Yagize ati: “Iyi nkunga igiye kumfasha kongera imashini zidoda no kubona ibindi bikoresho nari nkeneye, bityo mbashe kongera umusaruro no guha akazi bagenzi banjye.

NSENGIYUMVA Eric, ukora ubucuruzi bw’inkweto, yavuze ko igihembo yahawe kigiye kumufasha kongera ibicuruzwa n’ubushobozi bwo guhaza abakiriya. Ati: “Iyi gahunda yaduteye imbaraga zo gukomeza kwihangira imirimo. Amafaranga nahawe azamfasha kongera inkweto ncuruza no kwagura ubucuruzi bwanjye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque, wasabye uru

rubyiruko rwahawe ibihembo kubyaza umusaruro amafaranga bahawe kugira ngo imishinga yabo irusheho gutera imbere.

Yagize ati: “Aya mafaranga muhawe ni igishoro kigamije kubafasha kwagura ibikorwa byanyu. Turabasaba kuyakoresha neza, mukongera umusaruro w’imishinga yanyu kandi mukaba n’urugero rwiza ku rundi rubyiruko rutari rwabashije gutsinda aya marushanwa.”

Urubyiruko rwitabiriye aya marushanwa rwishimiye iyi gahunda, ruvuga ko ibafashaguteza imbere imishinga yabo, bityo bakagira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza  yabo n’igihugu muri rusange.