Umuramyi NIRON BUNTU , yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise "Ni Nziza"

yavutse ko umutima wuzuye gushima Imana kubera ineza y’Imana n'urukundo rwayo rwinshi igirira abantu. Uyu muhanzi yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bushingiye ku kwibutsa abantu ko Imana ari nziza kandi ko urukundo rwayo rwabanye na muntu kuva kera.

Jul 21, 2026 - 19:47
Jul 21, 2026 - 21:23
 0
Umuramyi NIRON BUNTU , yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise "Ni Nziza"

Ati "Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ni ukwerekana ineza y'Imana ibinyujije mu rukundo rwayo idukunda kuva kera."

Uyu muramyi yavuze ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo kitaturutse ku muntu runaka, ahubwo cyaturutse ku mashimwe yari afite mu mutima we, yumva akwiye kuyasangiza abandi binyuze mu ndirimbo.

Ati " igitekerezo cyavuye ku mashimwe nari mfite mu mutima wanjye. Nifuzaga kwibutsa abantu ubutumwa bw'ineza y'Imana n'urukundo rwayo."

NIRON BUNTU yanavuze ku kuba hari abagereranya uburyo aririmbamo n'ubwa Meddy. Yavuze ko atabifata nk'ikibazo, kuko icy'ingenzi atari uburyo abantu bamubona, ahubwo ari ubutumwa bwiza bugera ku bantu.

Uyu muramyi yavuze ko akomeje gukorera Imana n'umutima we wose, agaragaza ko hari imishinga myinshi yamaze kurangira neza ndetse n'indi myinshi ikiri gutegurwa.

Indirimbo "Ni Nziza" ni imwe mu ndirimbo zo gushima Imana no kwamamaza ineza yayo. Ni ubutumwa buhamagarira abantu bose kwizera urukundo rw'Imana no kuyihimbaza ku bw'ibyo ikomeza kubakorera buri munsi.