Jado Sinza na Esther basobanuye indirimbo yabo nshya “Yankijije Burundu”

Aganira n’itangazamakuru, Jado yasobanuye ko iyi ndirimbo yubakiye ku butumwa bw’agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo no ku mpinduka zibaho ku muntu wemeye Kristo. Jado Sinza yavuze ko "Yankijije Burundu" ari indirimbo ishingiye ku kuri kwa Bibiliya, igaragaza ko umuntu wakiriye Yesu aba abaye icyaremwe gishya, ubuzima bwa kera bugashira hagatangira ubuzima bushya.

Jul 22, 2026 - 17:46
Jul 22, 2026 - 19:02
 0
Jado Sinza na Esther basobanuye indirimbo yabo nshya “Yankijije Burundu”

Ati: “’Yankijije Burundu ni indirimbo ivuga ku mbaraga z’agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo.

Yongeyeho ko Yubakiye ku kuri kwa Bibiliya kuvuga ko umuntu wemeye Kristo aba abaye icyaremwe gishya, ubuzima bwa kera burashira, hagatangira ubuzima bushya bwuzuye ibyiringiro n’ubuntu bw’Imana.”

Yakomeje avuga ko ubutumwa bukomeye buri muri iyi ndirimbo ari uko amaraso ya Yesu akuraho ibyaha kandi agahindura ubuzima bw’umuntu mu buryo bwuzuye.

Jado Sinza yavuze kandi ko iyi ndirimbo itagamije gushimisha amatwi gusa, ahubwo ko igamije kubaka ukwizera no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose.

Ndetse ko buri muntu wumva iyi ndirimbo nta kabuza igomba kumufasha ndetse n’abatizera ishobora kubafasha bakizera ko Imana ariyo ihindura kandi ikarema ibintu bundi bushya.