Police FC yegukanye igikombe, APR FC yateguye iba iya nyuma

Ikipe ya Police FC yegukanye irushanwa ryiswe Inkera y’abahizi ryateguwe na APR FC. Ni irushanwa ryasojwe APR FC iri ku mwanya wa nyuma dore ko nta mukino n'umwe yigeze itsinda

Aug 25, 2025 - 10:11
Aug 25, 2025 - 10:35
 0
Police FC yegukanye igikombe, APR FC yateguye iba iya nyuma

Iri rushanwa  ryasojwe n’imikino ibiri y’umunsi wa gatatu, waryo wakiniwe kuri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru ahagombaga kugaragara ikipe yegukana igikombe. Ku isaha ya saa cyenda ikipe ya Police FC yabanje gukina na AS Kigali yari iya mbere n’amanota atandatu.

Amakipe yombi yanganyije 0-0, ariko nkuko amategeko y’irushanwa yabiteganyaga, buri mukino wagombaga kugira ikipe itsinda, aho ubwo amakipe yanganyaga haterwaga penaliti. Iri niryo tegeko ryakurikijwe maze Police FC yegukana intsinzi kuri penaliti 5-3 yuzuza amanota atandatu yanganyije na AS Kigali zose zinazigamye igitego kimwe.

 Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri hakurikiyeho umukino wahuje AZAM FC na APR FC aho iyi kipe yo muri Tanzania yatsinze ibitego 2-0 bya Zidane Ally Sereri ku munota wa 42 ndetse na
Yahya Zayed ku munota wa 56.

 Gutsinda uyu mukino kwa AZAM FC ntabwo byari bihagije ngo itware igikombe kuko yaba yo, AS Kigali na Police FC zari zizigamye igitego kimwe, mu gihe hakoreshejwe itegeko rireba uwinjije ibitego byinshi, bigatuma Police FC yatsinze ibigego bine ariyo itwara igikombe.

 Ku rundi ruhande, ikipe ya APR FC yari yateguye iki cyumweru cy’Inkera y’Abahizi; igifunguza umukino yatsinzemo Power Dynamos 2-0 tariki 17 Kanama 2024 ariko wo utarabazwe mu irushanwa. Irisoje itsinzwe imikino yose uko ari itatu ifite ubusa ku manota icyenda yakiniwe.

  Ikipe ya APR FC igiye gukurikizaho  irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizabera  muri Tanzania hagati y’itariki 2 kugeza kuri 15 Nzeri 2025, naho Ikipe ya  AS Kigali na Police FC zigiye gukomeza kwitegura shampiyona 2025-2026 izatangira tariki 12 Nzeri 2025.

Lucien KAMANZI