Muhire Kevin ari mu bakinnyi bahamagawe mu Amavubi

Umunyarwanda Muhire Kevin ukinira ikipe ya Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo ari mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, izacakirana na Zimbabwe na Nigeria mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Aug 25, 2025 - 16:31
Aug 25, 2025 - 20:09
 0
Muhire Kevin ari mu bakinnyi bahamagawe mu Amavubi

Ikipe y’igihugu Amavubi izakirwa na Nigeria tariki ya 6 Nzeri ndetse yakirwe na Zimbabwe tariki ya 9 Nzeri 2025 mu mikino yo mu itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Canada na Mexico.

Kugeza magingo aya, Umutoza w’ikipe y’igihugu Adel Amrouche, ari kugenda ahamagara abakinnyi azifashisha.

Mu bamaze guhamagarwa harimo Muhire Kevin ndetse ikipe akinira ya Jamus FC yamaze kubitangaza ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko itewe ishema nawe ndetse inamwifuriza intsinzi mu ikipe y’igihugu.

Muhire Kevin asanzwe ahamagarwa mu Amavubi. N'ubwo yongere guhamagarwa kuri iyi nshuro, amakuru avuga ko hari abandi basanzwe bahamagarwa bashobora kuba batarahamagawe. Abo barimo Niyigena Clement, Ruboneka Jean Bosco, Nshimiyimana Yunusu, Hakim Sahabo na Samuel Gueullete.

Kugeza ubu, mu rwego rwo  gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, Ikipe y’igihugu Amavubi ari ku mwanya wa kabiri n’amanota 8 mu itsinda C.

Lucien KAMANZI