Ubwongereza: Umukinnyi Alexander Isak agiye kuba indashyikirwa
Ikipe ya Liverpool yo mu kiciro cya mbere mu bwongereza, igiye gusinyisha rutahizamu wa Newcastle United Alexander Isak, aho igiye kumuha amasezerano azandika amateka mu Bwongereza kuko izamutangaho miliyoni 125 z’Amapawundi ku munsi wa nyuma w’igura n’igurisha ry’abakinnyi.
Kugeza ubu, amakipe yombi yamaze kumvikana ku igurwa ry’uyu mukinnyi w’imyaka 25 ukomoka muri Suède.
Uyu mukinnyi arakora ikizamini cy’ubuzima kuri uyu wa mbere, mbere yo gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Liverpool kuri uyu munsi wa nyuma wo kugura abakinnyi mu Bwongereza.
Amasezerano y’imyaka itandatu ahabwa uyu mukinnyi uri mu bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2024/25, ahagaze agaciro ka miliyoni 130 z’Amapawundi kuri Newcastle United mu gihe Liverpool yishyura miliyoni 125 z’Amapawundi.
Miliyoni 5 z’Amapawundi zashyizwe ku ruhande ni izizahabwa amakipe Isak yanyuzemo afite hagati y’imyaka 12 na 23, ari yo AIK yo muri Suède, Borussia Dortmund na Real Sociedad.
Isak agiye kuba umukinnyi uhenze mu mateka ya ruhago yo mu Bwami bw’u Bwongereza dore ko igiciro cye kiruta miliyoni 115 z’Amapawundi, Chelsea yatanze kuri Moisés Caicedo mu mpeshyi ya 2023.
Liverpool yari yatangiye itanga miliyoni 110 z’Amapawundi n’andi mafaranga y’inyongera mu ntangiriro za Kanama, ariko Newcastle yanze kugurisha umukinnyi wayo ukomeye idahawe ibyo yifuza.
N'ubwo Newcastle yifuzaga miliyoni 150 z’Amapawundi, ibintu byahindutse nyuma y’ibyumweru bike ubwo Isak yangaga kwitabira imyitozo no gukina mu rwego rwo gusunikira iyi kipe mu kumugurisha.
Ikindi cy’ingenzi cyatumye Newcastle United yemera ibyo Liverpool yatangaga ni ukubona umusimbura wa Isak.
Kuri ubu iyi kipe yamaze kugura Nick Woltemade wavuye muri Stuttgart ku mafaranga ashobora kugera kuri miliyoni 69 z’Amapawundi, aho byafunguye imiryango kuri Liverpool kugira ngo ibone Alexander Isak.
Newcastle kandi irashaka gusimbuza umukinnyi Callum Wilson wayivuyemo ku buntu, nyuma yo gusoza amasezerano ye mu mpera z’umwaka w’imikino ushize wa 2024-2025.
Bamwe mu bakinnyi yifuza barimo Yoane Wissa wa Brentford na Jorgen Strand-Larsen wa Wolves, ariko aya makipe yombi yanze kwemera amafaranga atangwa na Newcastle United.
Ku munsi ubanziriza uwa nyuma wo kugura no kugurisha abakinnyi, Wissa yasabye Brentford ko yamurekura, anashyira ubutumwa kuri Instagram agaragaza kutishimira ko ari kwimwa amahirwe yo kujya muri Newcastle United.
Lucien KAMANZI
