Brésil irashaka kwakira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe mu 2029
Nk'uko byemejewe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Brésil (CBF), Samir Xaud, yavuze ko iki gihugu cyifuza kwakira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kizaba mu 2029.
Ni mu kiganiro yagiranye na Sportv (Shene ya televiziyo ya Globo), Xaud yavuze ko Brésil ifite gahunda yo kwakira iri rushanwa riheruka kuvugururwa, nyuma y’uko ryagenze neza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ati “Nari mpari [mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe]. Si amakipe gusa yerekanye urwego ruhanitse, ahubwo n’abafana b’Abanya- Brésil buzuye stade babigaragaje n’umwete mwinshi. Ibi byanejeje Perezida wa FIFA, Gianni Infantino. Nakoresheje uwo mwanya mwiza wa ruhago ya Brésil mubwira ubutumwa bwanjye: ‘Brésil iri gusaba kwakira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cyo mu 2029.”
Yakomeje agira ati “Brésil ifite ibikorwaremezo byose byo kwakira iri rushanwa. Byaba byiza cyane ku mupira w’amaguru wacu no ku makipe yaho. Mfite ubushake bukomeye kuri iki kintu. Bizaba ari mu mwaka wanjye wa nyuma wa manda yanjye, ndifuza kwakira iri rushanwa ku nyungu za ruhago yacu.”
Mu mikino y’igikombe cy’Isi cy’Amakipe giheruka kubera muri Amerika, Brésil yari ihagarariwe n’amakipe ane arimo Botafogo (yakinnye iri rushanwa bwa mbere), Flamengo, Fluminense na Palmeiras.
Fluminense, yari mu Itsinda D na Mamelodi Sundowns, yageze muri ½ ariko isezererwa na Chelsea yayitsinze ibitego 2-0, byombi byatsinzwe na Joao Pedro wazamukiye muri irerero ry’iyi kipe yo muri Brésil.
Estevão ufatwa nk’impano ikomeye kurusha izindi Brésil yagize nyuma ya Neymar, ni umwe mu bakinnyi b’ingenzi berekanye ubuhanga muri iri rushanwa akinira Palmeiras.
Yakiniye iyi kipe yo muri São Paulo umukino wa nyuma muri ¼ cy’irangiza ubwo bahuraga na Chelsea, atsinda igitego, ariko basezererwa batsinzwe 2-1. Nyuma yahise yerekeza muri iyi kipe ya Chelsea yo mu Bwongereza.
Amakipe yo muri Brésil yo yegukanye Copa Libertadores inshuro esheshatu zikurikiranya kuva mu 2019; Flamengo (2019 na 2022), Palmeiras (2020 na 2021), Fluminense (2023) na Botafogo (2024).
Botafogo yari mu irushanwa bwa mbere, ni yo kipe rukumbi yatsinze Paris Saint-Germain yari ifite igikombe cy’u Burayi mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2025, iyitsinda igitego 1-0 cyinjijwe na Igor Jesus uheruka kwerekeza muri Nottingham Forest yo mu Bwongereza.
Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2025 cyari cyitabiriwe n’amakipe 32, ndetse ni yo azajya akina iri rushanwa rizajya riba buri myaka ine.
Lucien KAMANZI
