Ibintu 5 bifashije Mikel Arteta kwegukana Premier league.

Nyuma y’ imyaka 22 Arsenal idashobora kongera gutwara igikombe cya Premier League, umutoza Mikel Arteta n’ ubuyobozi bwa Arsenal bashyizeho gahunda y’igihe kirekire yari igamije kongera kubaka ikipe buhoro buhoro kugeza yegukanye ibikombe bikomeye.

May 20, 2026 - 19:24
May 20, 2026 - 19:42
 0
Ibintu 5 bifashije Mikel Arteta kwegukana Premier league.

Mu nkuru ya ESPN nagerageje gusoma, hagaragaramo ko Arteta yageze muri Arsenal mu 2019 afite “five-phase plan”, ni ukuvuga gahunda y’ ibice bitanu byo kuzamura ikipe ikava mu bibazo yari irimo ikongera kuba imwe mu zikomeye i Burayi.

Dore ibintu bitanu by’ingenzi byafashije Arteta kugera ku ntsinzi no kongera guhesha Arsenal igikombe cya Premier League.

 

Gukuramo abakinnyi batari kuzajyana n’umushinga

Arteta yatangiye yubaka umuco mushya mu ikipe ya Arsenal aho yafashe icyemezo gikomeye cyo gutandukana n’ abakinnyi bamwe na bamwe bari bafite amazina akomeye ariko batari kuzahuza n’ umushinga mushya w’ikipe. Abakinnyi nka Pierre-Emerick Aubameyang na Mesut Özil bagiye mu rwego rwo gukuraho ubwumvikane buke mdetse no kongera ikinyabupfura mu ikipe. Ibi byafashije Arsenal kubona ikipe ifite intego imwe kandi yemera gukorera hamwe.

Kubaka ikipe ishingiye ku bakinnyi bakiri bato

Nyuma yo gusukura ikipe, Arsenal yashyize imbaraga mu kuzamura impano z’ abakiri bato no kugura abakinnyi bafite ejo hazaza heza. Abakinnyi nka Bukayo Saka, Martin Ødegaard na William Saliba bahawe umwanya wo kuba inkingi za mwamba z’ umushinga wa Arteta. Uyu murongo watumye Arsenal igira ikipe ifite imbaraga, yihuta kandi ishobora kumarana imyaka myinshi iri ku rwego rwo hejuru.

Kugura abakinnyi bafite ubunararibonye n’inyota yo gutsinda

Nyuma yo kubaka umusingi mwiza bahereye ku bakiri bato, Arteta n’ umuyobozi wa siporo muri Arsenal Edu Gaspar batangiye kuzana abakinnyi bafite uburambe ndetse bashobora gufasha ikipe mu bihe bikomeye. Aha harimo amazina nka Declan Rice ndetse n’ abandi bakinnyi bazanye ubuyobozi n’ icyizere mu kibuga. Ibi byafashije Arsenal kugira ikipe irushaho gukomera haba mu mutwe no mu mikinire.

Guhindura imitekerereze y’ abakinnyi

Arteta ntiyibanze gusa ku bakinnyi ahubwo yanahinduye uburyo ikipe ibaho buri munsi. Yakoresheje uburyo budasanzwe bwo kongera morale y’ abakinnyi harimo ibikorwa byo kubaka ubumwe, imyitozo yihariye ndetse no gutegura ikipe mu buryo bwo mu mutwe kugira ngo ishobore guhangana n’igitutu. Bamwe mu basesenguzi bavuga ko Arsenal yahindutse ikipe yifitiye ikizere cyinshi kandi itagipfa gutakaza amanota mu mikino ikomeye nk’uko byajyaga bigenda mbere.

Kwihangana no gukomeza kwizera umushinga

Nubwo Arsenal yagiye isoza shampiyona iri ku mwanya wa kabiri inshuro nyinshi, ubuyobozi bwakomeje kwizera Arteta n’ umushinga we aho kumwirukana. Uku kwihangana kwatanze umusaruro kuko ikipe yakomeje gutera imbere buri mwaka kugeza igeze ku rwego rwo kwegukana Premier League. Arteta yavuze ko buri cyiciro cy’ umushinga cyari gifite intego yacyo, kandi intambwe ya nyuma yari ugutwara ibikombe bikomeye.

Inkuru ya ESPN igaragaza neza ko intsinzi ya Arsenal itaturutse ku mahirwe, ahubwo yaturutse kuri gahunda ndende, imiyoborere myiza no kubaka ikipe buhoro buhoro kugeza ibaye imwe mu zikomeye mu Bwongereza no ku mugabane w’u Burayi.