Burna Boy yanditse amateka mu gikombe cy’Isi cya 2026
Umuhanzi w'icyamamare ukomoka muri Nigeria, Burna Boy, yanditse amateka yo kuba umuhanzi wa mbere ukomoka muri Afurika uririmbye mu gitaramo cya mbere cyabaye hagati mu mukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi cya 2026 (FIFA World Cup Final Halftime Show), wahuje Argentine na Espanye.
Burna Boy, wegukanye igihembo cya Grammy, yari umwe mu bahanzi bakomeye baririmbye mu gitaramo cyabaye hagati y'umukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi cya 2026 wabereye kuri MetLife Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki gitaramo cyabaye ku nshuro ya mbere mu mateka y’igikombe cy’Isi, gishyirwaho mu buryo busa n'ubw'ikiruhuko cyo hagati (halftime show) kizwi muri Super Bowl.
Muri icyo gitaramo, Burna Boy yaririmbye indirimbo y'irushanwa yitwa "Dai Dai" ari kumwe na Shakira, aho banifatanyije n'abahanzi b'ibyamamare barimo Madonna, Justin Bieber na BTS. Iki gitaramo cyari kigamije kwerekana ubudasa bw'umuco n'umuziki ku rwego mpuzamahanga ndetse no gushyigikira ibikorwa by'uburezi binyuze muri FIFA Global Citizen Education Fund.
Uyu muririmbyi yavuze ko guhagararira Afurika muri iki gitaramo cy'amateka ari ishema rikomeye ndetse n'inshingano afata nk'izifite agaciro gakomeye, kuko igikombe cy'Isi ari kimwe mu bikorwa bihuza abantu benshi kurusha ibindi ku Isi.
Kwitabira kwa Burna Boy mu ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi by’umwiharika muri Final Halftime Show ni indi ntambwe ikomeye mu kuzamura umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga. Ibi bikomeje kwerekana ko abahanzi b'Abanyafurika bafite uruhare runini mu bikorwa bikomeye by'imyidagaduro ku Isi, ndetse bikanafungura amarembo ku bandi bahanzi bo ku mugabane wa Afurika.
Jacques Roger NSHIMIYIMANA

