Ubwongereza: Luka Modrić agiye kugura imigabane muri Swansea City
Nkuko tubikesha urubuga rwa rfi ,umukinnyi wa Real Madrid wo muri Croatia, Luka Modrić, agiye kuba mu banyamigabane b’ikipe ya Swansea mu gihugu cy’Ubwongereza.

Ni ubwo agiye kuba umunyamigabane mu ikipe ya Swansea City ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bwongereza, ntibizamubuza gukomeza gukinira ikipe ya Real Madrid.
Ntabwo uyu mukinnyi aratangaza igihe azahagarikira umupira w’amaguru, gusa yavuze ko nta yindi kipe azakinira nyuma ya Real Madrid.
Mu gihe azaba akiri umukinnyi, azakomeza kubihuza no gushaka amafaranga mu migabane mike azashora muri Swansea.
Ikipe ya Swansea,umwaka ushize nibwo yagaragayemo uguhuzagurika kw’abanyamigabane bayo, biza kurangira mu kwezi k'Ugushyingo 2024, Jason Levien na Steve Kaplan bari bafite imigabane igera kuri 74,95%, bityo bakuramo akabo karenge.
Luka Modric naramuka ahawe umwanya mu buyobozi bw’iyi kipe, azasangamo abaherwe bayifite kugeza ubu barimo Andy Coleman, Brett Cravatt, Nigel Morris na Jason Cohen.
Umushoramari w’Umunyamerika, Andy Coleman, yavuze ko hagiye kugaragara impinduka zifatika. Kugeza ubu intego ni ugusubiza Swansea mu Cyiciro cya Mbere imaze imyaka irindwi ivuyemo.
Kugeza ubu ikipe ya Swansea City iri ku mwanya wa 12 muri Shampiyona y’icyiciro cya Kabiri(Champion Ship). Mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka, yirukanye umutoza Luke Williams, iha akazi Alan Sheehan nk’umusigire.
Modrić aheruka mu Bwongereza ari kumwe n’umukinnyi wa Tottenham Hotspur, ni umwe mu bakinnyi beza babayeho ku Isi kuko ari uwa 14 mu batwaye ibikombe byinshi (33) birimo na Ballon D’Or yo mu 2018.
Lucien Kamanzi