Ubwongereza:Jeremie Frimpong agiye kuziba icyuho cya Trent Alexander -Arnold muri Liverpool

Umukinnyi Jeremie Frimpong agiye gutandukana na Bayer Leverkusen yo mu gihugu cy’Ubudage yinjiyemo avuye muri Celtic muri Ecosse. Ni nyuma y'uko yamaze gukora ikizamini cy’ubuzima mu ikipe ya Liverpool ateganya kwijiramo.

May 20, 2025 - 12:22
May 20, 2025 - 14:33
 0
Ubwongereza:Jeremie Frimpong agiye kuziba icyuho cya  Trent Alexander -Arnold muri Liverpool

Nk'uko Sky Sports yabyanditse, uyu Jeremie Frimpong ushobora gukina iburyo-inyuma kandi nk’umukinnyi ukina asatira izamu, yashimwe cyane n’umutoza wa Liverpool Arne Slot, yakoze ikizamini cy’ubuzima mbere y’uko asinyira  iyi kipe muri iyi mpeshyi avuye muri Bayer Leverkusen yo muri Shampiyona ya Bundesliga mu Budage. 

Ikipe ya Liverpool iri hafi kurangiza amasezerano yo gusinyisha Jeremie Frimpong; nyuma gukora ikizamini cy’ubuzima, hasigaye gushyira umukono kuri ayo masezerano yo kuyikinira nk'ikipe ye nshya.

Uyu musore w'imyaka 24 ukomoka mu gihugu cy’Ubuholandi, ugiye gutangwaho  Miliyoni € 35m z'Amapawundi (pound), kuri ubu yamaze kubwira ikipe ya  Bayer Leverkusen ko yifuza kuyivamo bityo Liverpool ihita ifatira hafi.

Nyuma y'uku gusezera ndetse no gukora ibizamini by'ubuzima; umutoza wa Liverpool Arne Slot yatangaje ko uyu musore aje kuziba icyuho cya Trent Alexander Arnold; dore ko amasezerano ye azarangirana n'ukwezi kwa Kamena uyu mwaka.

Muri Nzeri 2019, Frimpong nibwo yavuye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Manchester City yerekeza muri Celtic. Leverkusen imukura muri Celtic ku  masezerano y'agera kuri miliyoni 11.5 z’amapawundi muri Mutarama 2021.

Lucien KAMANZI