Aimée Micomyiza mbere yo guhurira na Tonzi ku ruhimbi yatambukije ishimwe mu ndirimbo "Dufite Imana"

Jun 28, 2026 - 20:47
 0
Aimée Micomyiza mbere yo guhurira na Tonzi ku ruhimbi yatambukije ishimwe mu ndirimbo "Dufite Imana"

Aimée Micomyiza umwe mu ba ambasaderi beza ba Kristo ku mugabane w’uburayi yavuze ibigwi by’Uwiteka mu ndirimbo "Dufite Imana". Ni indirimbo isohotse mbere gato yo guhurira na Tonzi mu gitaramo cyiswe "Méga Veillée de Louange et d’Adoration", giteganyijwe kuba tariki ya 03 Nyakanga 2026.

Muri iyi ndirimbo, Aimée Micomyiza agira ati: "Dufite Imana ituzi kandi idukunda nyamara urwo rukundo rutari rukwiriye kuko imirimo yacu n’ibikorwa byacu bitanezeza Imana".

Mu nyikirizo agira ati: "Shimwa Mana yanjye ku bw’imirimo yawe yose, niyo mpamvu nzahora mu nzu yawe iminsi yanjye yo kubaho kwanjye kose."

Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Zulu ni imwe mu ndirimbo ziryoheye amatwi bitewe n’uko itondeka ry’amagambo riremye ikaba imwe mu ndirimbo yahimbishijwe ubwenge.

Ni indirimbo ibyinitse kandi iririmbitse kandi irimo isubirajwi ryuje ubuhanga. Hejuru ya byose ni indirimbo irimo Umwuka Wera w’Imana

Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’iminsi mike Aimée Micomyiza atanze Indi ndirimbo nziza yitwa "Amazi y’i Golgota" imaze amezi abiri hanze.

Amazi y’i Golgotha" yatumye Micomyiza agira igikundiro nk’icya Efodi umwambaro abatambyi bambaraga, bituma abakunzi ba Gospel bagira bati: "Yahamagawe n’Imana" dore ko yibukije abantu igihango bafitanye na Kristo wemeye kubapfira kugira ngo akize ubugingo bwa benshi .

Kuri ubu rero agarukanye indirimbo nshya "Dufite Imana" ikaba umukuzo azicarana mu gitaramo cyavuzwe haruguru azahuriramo na Uwitonze Clementine "Tonzi" uri ku mugabane w’Uburayi mu rugendo rwo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu bitaramo bitatu.

Mu bitaramo bitatu Tonzi azakorera i Burayi, harimo icyo azahuriramo na Aimée Micomyiza cyiswe "Méga Veillée de Louange et d’Adoration", kizaba tariki ya 03 Nyakanga 2026 kuva saa Tanu z’ijoro kugeza bucyeye, kikaba cyarateguwe na Zion Temple Bruxelles.

Tuyishimire Mireille