Kigali: Telefoni za Samsung zigiye guhabwa Abanyarwanda binyuze mu nguzanyo

Sosiyete y'itumanaho ya Airtel Rwanda ku bufatanye n'ikigo cy'imari WATU Credit Rwanda batangije gahunda nshya izafasha Abanyarwanda gutunga telefoni zigezweho zo mu bwoko bwa Samsung bishyura buhoro buhoro. Muri iyi gahunda, umuntu ashobora kubona telefoni atanze amafaranga y'ibanze guhera ku 45,000 Frw, andi akazajya ayishyura mu byiciro.

Jul 13, 2026 - 15:39
Jul 13, 2026 - 15:48
 0
Kigali: Telefoni za Samsung zigiye guhabwa  Abanyarwanda binyuze mu nguzanyo

Iyi gahunda igamije korohereza abantu benshi kugera ku ikoranabuhanga rigezweho, aho abakiliya bazajya bahabwa telefoni zirimo Samsung A06, Samsung A07 na Samsung A17 batabanje kwishyura amafaranga yose icyarimwe.

Umuyobozi Mukuru wa WATU Credit Rwanda, Emile Kinuma, yavuze ko iyi gahunda ari imwe mu nzira zo kongera amahirwe y'Abanyarwanda yo gutunga telefoni zifite ireme kandi zibafasha mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati: "Turashaka ko Abanyarwanda benshi babasha gutunga telefoni zigezweho zibafasha kugera kuri serivisi z'ikoranabuhanga, gukora ubucuruzi, kwiga no koroshya ubuzima bwabo bwa buri munsi. Ni yo mpamvu twashyizeho uburyo bwo kuzishyura buhoro buhoro kugira ngo igiciro kitababera imbogamizi."

Ku ruhande rwa Airtel Rwanda, ushinzwe imenyekanishabikorwa, John Magara, yavuze ko ubu bufatanye buzatuma abakiliya benshi babasha gukoresha neza serivisi zitangwa na Airtel, zirimo internet yihuta na serivisi z'imari zikoresha telefone.

Yagize ati: "Twishimiye ubu bufatanye na WATU Credit Rwanda kuko buzafasha abakiliya bacu kubona telefoni zigezweho bityo babashe gukoresha internet yihuta ya Airtel ndetse na serivisi z'imari zishingiye kuri telefoni. Intego yacu ni ugukomeza kugeza ikoranabuhanga kuri buri Munyarwanda."

Umuyobozi Mukuru wa WATU, Sujay Chakrabarti, yavuze ko bahisemo gukorana na Airtel Rwanda kubera icyizere ifitiwe n'Abanyarwanda ndetse n'uburyo serivisi zayo zigerwaho n'abantu b'ingeri zose.

Yagize ati: "Airtel Rwanda itanga serivisi zizewe kandi zigerwaho n'Abanyarwanda bose, yaba abafite ubushobozi n'abafite amikoro make. Ni yo mpamvu twahisemo gukorana na yo kugira ngo abantu benshi babashe kubona telefoni zigezweho badahenzwe n'igiciro cyo kuzishyura rimwe."

Yakomeje avuga ko telefoni muri iki gihe atari igikoresho cyo guhamagara gusa.

"Telefoni ni urufunguzo rufungura amahirwe menshi harimo itumanaho, ubucuruzi, uburezi, kubona amakuru no kugera kuri serivisi zitandukanye z'ikoranabuhanga. Twishimiye gufatanya na Airtel Rwanda kugira ngo ayo mahirwe agere ku Banyarwanda benshi."

Kimwe mu byihariye bigize iyi gahunda ni uko abakiliya bahabwa telefoni bakomeza kuyikoresha mu gihe bakiyishyura, kabone n'iyo baba batararangiza kwishyura amafaranga yose asigaye. Ibi bituma bakomeza kubona serivisi z'itumanaho n'iz'ikoranabuhanga mu gihe bubahiriza gahunda yo kwishyura bumvikanyeho na WATU Credit Rwanda.

Abayobozi b'ibi bigo bavuga ko ubu bufatanye buje gushyigikira gahunda yo kwihutisha ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu Rwanda no gufasha Abanyarwanda benshi kugera kuri telefoni zigezweho zibafasha mu buzima bwa buri munsi.