UNICEF Rwanda: Umwana agomba kurindwa ikintu cyose cyamuhungabanya
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana ( UNICEF) iratangaza ko ku bufatanye na Leta y’u Rwanda bazakomeza ubufatanye mu ngamba zisanzweho zo kwita ku bana no kwiririnda icyamuhungabanya.Mu rugendo rumaze imyaka mirongo ine 40 impande zombi zikorana,Madame Leike Van de Viel uhagarariye UNICEF mu Rwanda avuga ko rugomba gukomeza gushimangirwa n’ibikorwa binyuranye, Ubwo yari I Kageyo mu murenge wa MWILI mu karere ka KAYONZA ahirizirijwe ku rwego rw’igihugu umunsi w’umwana w’umunyafurika.
Ashingiye ku nsanganyamatsiko izirikanwaho uyu mwaka
igira iti”Ndera neza,nkure nemye” Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda yavuze ko kwita ku mwana ari ukurerera igihugu ko agomba guherekezwa mu buryo bwose bushoboka akitabwaho agakura neza,akiga neza,akaba mu muryango utekanye umugaragariza urukundo ntahutazwe nkuko tujya tubibona mu gihe hari nk’abana bahohotewe.
Akomeza avuga ko inshingano zo kwita ku mwana zitagomba guharirwa gusa leta n’abafatanyabikorwa bayo nka Unicef ahubwo zireba buri wese guhera ku mubyeyi ugomba guhora aganiriza umwana ,akamukebura.
Leike Van de Viel uhagarariye UNICEF mu Rwanda ashima ibigenda bikorwa mu rwego rwo kwita ku mwana.Ati”U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu kwita ku mwana ndetse n imibereho ye myiza ,hashowe byinshi mu gutuma umwana agira uburenganzira no gushyiraho uburyo bwo kumurinda iyi ntambwe niyo kwishimira”.
Yongeraho ati” Nubwo ibi byose byagezweho ariko tugomba no gukomeza urugamba rwo kurinda zimwe mu mbogamizi zikibangamira umwana nk’ihohoterwa ,imirire mibi ishobora kuboneka kuri bamwe mu bana ndetse n’imiryango yabo;ibi rero tugomba kubikomeza dufatanyije na Leta y’u Rwanda”.
Ikindi cy’ngenzi ni ukwita ku isuku no kuyitoza abana;bagatozwa gukaraba neza intoki bakabikora kenshi mbese bagakura bumva neza ko isuku ari isoko y’ubuzima.
Mu birori byo kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika UNICEF iri mu bahembye abana ibikoresho bibafasha ku mashuri.
Abana bavuga ko bashima uruhare rw’ababa hafi kandi ko bakeneye ko byakomeza kuko bituma uburere bwabo bubategurira imbere heza
Mutangana Elia wiga mu mwaka wa gtatu w ‘amashuri yisumbuye I Kageyo ati”Jye n’umwana uburere nkeneye nuko ababyeyi bakomeza kujya banganiriza bakanampa umwanya uhagije kandi nanjye izi gahunda baba batubwiye nko kugira isuku,kwiyitaho kwiga neza n’izindi nanjye nzigize izanjye rwose”.
Mugenzi we KAMASHAZI Flora avuga ko nawe akeneye ko habaho kujya aganirizwa kenshi ku nsanganyamatsiko zinyuranye.Ati”Jyewe nk’umwana nkubu numvise ibyavuzwe n abayobozi batubwiye kurangwa n’isuku kandi turayikeneye ngo dukure neza banadusobanuriye intambwe esheshatu zo gukaraba kandi twazumvise.Ikindi turashimira abaduhaye impano n’ibihembo nka UNICEF yaduhembye.
Yaba umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije Jules HIGIRO ndetse n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango bahurije ku kuba kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika bikwiriye kubera buri wese umwanya mwiza wo gukomeza gutekereza ku burere buboneye bw’umwana
Titien MBANGUKIRA/KAYONZA

