Perezida Paul Kagame yageze i Doha Gutabara
Perezida Paul Kagame ari i Doha muri Qatar, aho yagiye kwifatanya n’abayobozi baho n’abaturage gusezera kuri Sheikh Hamad bin Khalifa Al-Thani wabaye Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu kuva mu 1995 kugeza mu 2013.
Yakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani ku biro bye, kuri uyu wa 13 Nyakanga 2026, amugezaho ubutumwa bumwihanganisha ku bwo kubura se.
Perezida Kagame yihanganishije Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani n’abandi bagize umuryango we, agaragaza ko Sheikh Hamad yasize umurage mwiza wo gukorera abaturage no gushyira imbere umubano mwiza n’ibihugu.
Ku butegetsi bwe, umubano w’u Rwanda na Qatar wateye imbere, hashingiwe ku cyerekezo ibihugu byombi bifite cyo guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage, urushaho gukomeza ubwo yasimburwaga na Sheikh Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Thani mu 2013.
Sheikh Hamad yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 12 Nyakanga 2026. Umuryango we ntiwatangaje icyateye urupfu rwe.
By Jane Uwamwiza

