GASABO :Abafite ubumuga bishimira ko batagihezwa mu iterambere

Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga bahuriye mu nteko rusange ya cumi na kane yahuje abahagarariye abafite ubumuga kuva ku rwego rw’uturere kugeza ku rwego rw’igihugu basaga magana atanu bavuze ko bishimira intambwe y’iterambere bamaze kugeraho mu myaka mirongo itatu ishize igihugu kibohowe

Apr 11, 2024 - 10:41
Apr 22, 2024 - 16:14
 0

Murorunkwere Seraphine, ni umugore utuye mu ntara y’Amajyepfo, afite ubumuga bw’ingingo, agaragaza ko mu myaka mirongo itatu  ishize abafite ubumuga bahawe uburenganzira bwo kwiga no kubona ubuvuzi hari intambwe yateye. Ati , “ Jyewe narize ndaminuza ubu mfite icyiciro cya gatatu  cya kaminuza , nashoboye kwihangira umurimo wo gucuruza ibijyanye na  papeteri , nashoboye kwiyubakira akazu ntuyemo. Urumva ko ntacyo mbaye. Aharakabaho leta y’ubumwe.”

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda  Mbabazi Olivia, yavuze ko hari byinshi Leta y’u Rwanda yakoze mu rwego rwo kurengera abafite ubumuga bituma nabo batangira gukora imirimo yo kubateza imbere . Ati ’’ Muri iyi myaka mirongo itatu  , kuba harashyizweho amategeko abarengera, hakanashyirwa n’imbaraga mu kwita ku burenganzira bwabo byabahaye agaciro, bituma n’umuryango nyarwanda wumva ko kugira ubumuga bitavuga ko ntacyo umuntu ashoboye  ”.

Honorable Musoline Eugene , intumwa ya rubanda ihagarariye abafite ubumuga mu Nteko Nshingamategeko, avuga ko ubushake bwa politiki buhari mu gukomeza gushyigikira abafite ubumuga, burimo kubaha ubuvuzi , uburezi guteza imbere abafite ubumuga mu by’ubukungu n’ibindi.

Yagize ati’’ Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yahaye abanyarwanda bose uburenganzira bungana, itarobanuye, n’abafite ubumuga rero barimo’’

Mu nteko rusange ya cumin a kane  y’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga , hagaragajwe ingengo y’imari izakoreshwa  n’Inama y’igihugu y’abafite  ubumuga mu mwaka wa 2023 – 2024 ingana na miliyoni magana inani mirongo cyenda n’ebyiri .

 

Tuyishimire Mireille /Gasabo