NGOMA :Hafunguwe inyubako izakoreramo abagore bakora ubukorikori
Abagore bakora ubukorikori butandukanye bo mu karere ka Ngoma bahawe inyubako yiswe yo gukoreramo iherereye mu mudugudu wa Musamvu mu murenge wa Kibungo hafi y’ibiro by’uyu murenge .

Aba bagore bavuga ko inzu bahawe ije ari igisubizo mu kumenyekanisha ibikorwa byabo no kubona amasoko kuko bakoraga mu buryo bugoranye ntibanabone ababagurira nkuko bivugwa na Uwamahoro Diane umugore usanzwe ukorera ubukorikori mu Mujyi wa Kibungo .Ati’’Twakoraga mu buryo bwakajagari no kubona abaguzi bikatugora ku buryo ibyo twakora byaburaga abaguzi turashima ubuyobozi bw’igihugu cyacu cyahaye ijambo abagore kuko iyi nzu duhawe iri no kumuhanda izadufasha kumenyekanisha ibyo dukora cyane ko iri kumuhanda tuzabona abaguzi baturutse no hanze y’igihugu cyacu nko mu baturanyi nka Tanzania cyane ko iyi nzu duhawe iri kumuhanda’’.
Nyirakanyana Salam nawe akora ubukorirkori bwo gufuma ibitambaro byo gutegura no gufuma amashuka agira ati’’ Turishimye cyane kuba tugiye kujya tubona aho gushyira ibikorwa dukora turizera ko tuzabona amasoko kuko inzu duhawe iri ku muhanda ndetse izajya iduhuza nk’abagore twigire ku bandi twiteze imbere turashima umukuru w’igihugu udahwema gutekerereza abagore tugiye kubyaza umusaruro iyi nzu twiteze imbere’’ .
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Ngoma Umutoni Ernestine nawe avuga ko iyi nyubako baharaniye ko iboneka bikaba bibashimishije , agira ati’’ Abagore basaga magana abiri bari mu bikorwa by’iterambere haba mu matsinda n’ibindi iyi nzu duhawe izajya ifasha abagore kwigiramo byinshi ikoranabuhanga, kuganiza abagore bafite amakimbirane mu ngo no kwiga gutegura indyo yuzuye cyane ko dufite n’ibyumba abana bazajya bigiramo, dufite uturima tw’igikoni dukikije iyi nzu tuzajya twita ku guhinga imboga bityo twiteze imbere tunarwanya imirire mibi n’igwingira’’ .
Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence asaba aba bagore bahawe inzu gukomeza gukora cyane ndetse no gukomeza kwiteza imbere babyaza umusaruro inzu bahawe aragira ati’’ Turashima uruhare rw’abagore mu iterambere n’ababahagarariye kuva mu ntara y’Iburasirazuba kugera ku rwego rw’igihugu ibikorwa byanyu mubikomeze n’inzu muhawe muzayibyaze umusaruro mwigire kubafite ibyo babarusha. Muzahurira aha muri iyi nzu turabizi ko umugore wagiye mu bikorwa by’iterambere yafasha umuryango mw’iterambere muhawe inzu kumuhanda muhange udushya ku buryo muzakomeza kwesa imihigo yo kwiteza imbere ’’.
Inzu yafunguwe yiswe Ngoma ’’Women Center’’ izajya ifasha abagore kugurishirizamo ubukorikori n’ibindi bikorwa bizajya bihuza abagore haba kuganiza ingo zirimo amakimbirane irimo icyumba cy’irerero ry’abana bato. Iki gikorwa cyasojwe no kuremera abagore batishoboye inka ebyiri .
Uwayezu Mediatrice/Ngoma