Gatsibo : Akanyamuneza ni kose ku bahinzi b'umuceri muri Kanyonyomba
Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Kanyonyomba, giherereye mu murenge wa Murambi mu karere ka Gatsibo, barishimira umusaruro wabo wiyongereye, ukaba waragize uruhare rukomeye mu guhindura imibereho yabo.
Mbere y’uko iki gishanga gitunganywa, abaturage bahingagamo imboga, ibigori n’indi myaka ariko umusaruro wabaga muke ku buryo nta nyungu yabonekaga. Ikindi kibazo cyari gihari ni uko, uretse umusaruro muke, nta mutekano wari uhari muri ako gace.
Jean de Dieu Habineza, umwe mu bahinzi bibumbiye muri koperative KORIMAK , avuga ko ubuhinzi bw’umuceri bwamuhinduriye ubuzima. Yagize ati: "Mbere twarahingaga tukabona umusaruro muke, rimwe na rimwe tukabura icyo tugurisha. Ariko nyuma yo gutunganya iki gishanga, umusaruro wacu wiyongereye, dushobora kubona amafaranga yo kwishyurira abana ishuri no kugura ubwisungane mu kwivuza."
Mukamana Jeanne, na we uri muri iyo koperative, yemeza ko mbere batari bafite uburyo buhamye bwo kubona ifumbire n’amazi meza yifashishwa mu kuhira, ariko ubu ibintu byarahindutse.
Yagize ati: "Igishanga cyaratunganyijwe, twahawe amahugurwa ku buhinzi bw’umuceri, none ubuzima bwacu bwarahindutse. Ubu ndashobora kwigurira inka no kwiteza imbere mu rugo."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Jean Claude Ndayisenga , avuga ko gutunganya iki gishanga byagize uruhare runini mu iterambere ry’abagihingamo n’abaturage batuye muri uwo murenge.
Yagize ati: "Igishanga cya Kanyonyomba cyari cyarabaye ikibazo kubera uburyo butari bwiza bwo guhinga. Ubu, cyateje imbere ubukungu bw’abaturage kandi kiratanga umusaruro ufatika."
Iki gishanga gifite ubuso bwa hegitari 400, bukaba buhingwamo umuceri n’abahinzi bibumbiye muri Koperative KORIMAK. Kugeza ubu, umusaruro w’umuceri uva muri iki gishanga ugera kuri toni 5 kuri hegitari, bivuze ko umusaruro wose ari toni 2,000 mu gihembwe cy’ihinga.
Gacinya Regina / Gatsibo