Musanze: Umushinga "Ijwi" ugamije gukorera ubuvugizi ibibazo by'abaturage watangiye gushyirwa mu bikorwa
Umushinga "Ijwi" ugiye kugira uruhare mu gukemura no gukorera ubuvugizi ibibazo byugarije abaturage haba mu mibereho myiza, ubukungu n'ubutabera; watangirijwe mu murenge wa Muko, akagari ka Mburabuturo.
"IJWI" ni umushinga ushyirwa mu bikorwa na Never Again Rwanda ku nkunga y'umuryango GIZ watangirijwe ku mugaragaro mu kagari ka Mburabuturo; aho abatuye aka kagari bahawe umwanya bagaragaza ibibazo bibangamiye iterambere ryabo ndetse n'iterambere ry'aho batuye.
Mu bibazo byagarutseho harimo iby'ibikorwaremezo bitabegerejwe, ibishaje n'ibyangiritse; n'ibindi bibangamiye imibereho myiza y'abaturage. N'ubwo bagaragaje ibibazo byabo, banagaragaje ko atari ubwa mbere bigaragazwa.
Bashimangira ko iyo bagejeje ibibazo byabo ku buyobozi, bategereza kumenya niba hari ikizakorwa amaso yabo agahare mu kirere, ibyo bagaragaza ko bidakwiye kuko aribo bagenerwabikorwa.
Umwe muribo yagize ati "Ibibazo byacu tubigeza ku buyobozi ariko ntitubona ibisubizo. Nk'ikazo cy'uyu muhanda tukivuze kenshi, n'igihe aba Senateri baje kudusura twarakigaragaje; ariko biragenda bigahera! Icyo dusaba ni uko twajya duhabwa amakuru y'aho ibibazo twagaragarije ubuyobozi bigeze bikemuka."
Umuhuzabikorwa wa Never Again Rwanda, Bizimungu Thierry yasobanuye ko uyu mushinga uje gufasha abaturage mu guha umurongo ibibazo byabo, gukorera ubuvugizi ibidakemukiye ku rwego rw'akagari; ndetse n'ibivuye mu buvugizi bikamenyeshwa abaturage.
Ati "Tuzafatanya n'Abajyanama mu miyoborere hifashishijwe ikarita nsuzuma mikorere. Ibibazo bitazakemukira aho bizajya bikorerwa ubuvugizi. Ibyakemukiye ku rwego rw'umurenge cyangwa ku rwego rw'akarere tuzongera tugaruke tubibwire abaturage."
Agaruka ku gikorwa cyo gutangiza uyu munsi, umuhuzabikorwa yagaragaje ko hari ibibazo byahawe umurongo bigizwemo uruhare n'abaturage, ati "Twakiriye ibibazo by'abaturage bimwe twabihaye umurongo. Ibitahawe murongo tuzafata umwanya wo kubishyikiriza urwego rw'umurenge dufatanyije n'abajyanama mu miyoborere kandi hifashishijwe ya karita nsuzuma mikorere."
Kugira ngo ibiteganyijwe n'uyu mushinga bigerweho, Bizimungu Thierry yasabye abaturage kwitabira inteko rusange kandi ku gihe, kuko ari umuyoboro ubahuza n'inzego zitandukanye.
Ati "Icyo dusaba abaturage ni ukwitabira inteko ndetse no kubahiriza igihe cyane cyane ku byiciro byihariye; kugira ngo ikomeze ibe umuyoboro uhuza abayobozi n'abaturage ndetse n'abafatanyabikorwa."
Nyuma y'akagari ka Mburabuturo, uyu mushinga urakomereza mu kagari ka Cyivugiza, hose ni mu murenge wa Muko. Nyuma y'uyu murenge hazakurikiraho utugari tubiri two mu murenge wa Gacaca.
Abajyanama mu miyoborere bazajya bakora Raporo y'ibibazo bakiriye, ibahawe umurongo ndetse n'ibigomba gukorerwa ubuvugizi; ibi bikorwe kuri buri kagari. Utugari twombi tw'umurenge tumaze kurangira nibwo ibibazo bikeneye ubuvugizi bizajya bishyikirizwa urwego rw'umurenge.
Abaturage bahawe urubuga bagaragaza ibibazo byabo, ndetse bimwe bihabwa umurongo
Umushinga "IJWI" uzajya ukorera ubuvugizi ibibazo bitabonewe ibisubizo mu nteko. Abajyanama mu miyoborere bazajya bagira uruhare mu buvugizi
