Kigali :Barifuza ko hasubizwaho minisiteri y’Itangazamakuru
Bamwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda kimwe n’abaturage bakurikira ibitangazwa n’abanyamakuru bahuriza ku kuba nta minisiteri y’Itangazamakuru byarateye icyuho kinini mu bijyanye no gutara no gutangaza amakuru ,kwita ku mahame y’umuwuga w’itangazamakuru no guca akajagari kakomeje kwigaragaza muri uyu mwuga bagasaba ko iyi minisiteri yasubizwaho igasubiza uyu mwuga agaciro wahoranye .
Bagabo John ni umunyamakuru ukorera mu Mujyi wa Kigali; avuga ko kuba nta minisiteri yihariye ishinzwe itangazamakuru bitera igihombo mu byiciro byinshi bigamije guteza imbere igihugu kubera uruhare rwaryo mu kumenyekanisha ibikorwa.
Ati ‘’Iyo turebye urwego rw’itangazamakuru, ni urwego rukomeye ku Isi yose kuko turabizi; ibiba byose bimenyekana kubera itangamakuru. Kuba nta minisiteri y’Itangamakuru iriho mu Rwanda tukaba dufite izindi zitandukanye yewe wanareba ugasanga itangazamakuru ryo mu Rwanda nta hantu ribarizwa, twebwe nta hantu tubarizwa! Burya urwego rufite minisiteri rugira aho rubariza; haba ku mbuga nkoranyambaga usanga abantu bahora babiganiraho, kuba itariho rero ni imbogamizi ikomeye.‘’
Akomeza agaragaza ko iyi minisiteri iramutse isubiyeho yaca akajagari gakomeje kugaragara muri uyu mwuga, ati ’’Kugeza uyu munsi aka kajagari kari mu itangazamakuru gafite aho gahurira n'uko nta minisiteri itureberera. Ubundi kugira ngo umuntu abe umunyamakuru hari ibyo asabwa buriya tujya tubireba ntabwo umuntu yabyuka ngo abe umuganga cyangwa umunyamategeko hari inzira binyuramo. Ese kuki abanayamadini basabwa kuba hari ubumenyi bafite? None kubera iki umuntu arota mu gitondo akaba umunyamakuru? Kubera iki nta muntu numwe ubigenzura? Minisiteri rero y’Itangazamakuru n’itumanaho isubiyeho ibi byose byakemuka.“
Undi munyamakuru umaze imyaka isaga 25 akora uyu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, ni Titien Mbangukira avuga ko iyi minisiteri nawe abona yari ifite icyo imaze ku buryo isubijweho hari impinduka byazana.
Ati ‘’Hari ubwo hari minisiteri zijyaho zigakurwaho nkuko byagenze kuri minisiteri y’Itangazamakuru, ariko mbona yongeye gusubiraho byaba byiza n'bwo hahujwe inshingano zayo zigashyirwa ahandi. Ibyo guca akajagari nabyo buri kigo cy’itangazamakuru gikwiye kuba gifite inzego z’ubuyobozi bwacyo buhamye, ku buryo niyo minisiteri yajyaho yakorana n’ibyo bigo mu kunoza imikorere y’itangazamakuru.‘’
Abaturage nabo bavuga ko iyi minisiteri y’Itangazamakuru isubiyeho hari ibibazo yakemura harimo nko gutandukanya abanyamakuru b’umwuga n’abiyitirira umwuga. Uyu ni Mugiraneza Eric atuye mu karere ka Ngoma; avuga ko amaze igihe akurikirana imikorere y’itangazamakuru anakurikira ibitangazwa n’abanyamakuru akabona ko igihe kigeze kugira ngo iyi minisiteri yongere isubireho.
Abivuga muri aya magambo ‘’Nibyo itangazamakuru ridufitiye akamaro kanini cyane, iyi minisiteri rero ikiriho ntabwo ibibazo tubona byabagaho aho abantu bose biyise abanyamakuru. Iramutse igiyeho hakongera gushyirwaho ibigo bihugura abanyamakuru bagakora kinyamwuga, ibigo by’itangazamakuru bikagenzurwa nk'uko tubona izindi nzego zikurikiranwa.
Arongera ati "Biragaragara rwose, ibindi byagiye bitera imbere ariko itangazamakuru navuga ko ryasubiye inyuma cyane. Harebwe uko ryagira minisiteri yaryo irireberera, bizatuma natwe tubona amakuru adufasha gutera imbere.‘’
Umugwaneza Clémantine nawe akorera umurimo w’ubucuruzi mu karere ka Kayonza abona; minisiteri y’Itangazamakuru isubiyeho byafasha abaturage kubona amakuru bakeneye cyane cyane mu bice bimwe na bimwe bitumvikanamo radiyo na televiziyo.
Ati ‘’Nkunda gukurikira ibiganiro n’amakuru kuri radio na za televiziyo ndetse nsoma n’ibyandikwa, ubona ko hakenewe urwego nka minisiteri yahuza ibirebana n’itangazamakuru igakurikirana uko amashuri y’itangamakuru yigisha, kuzamura ishoramari mu itangazamakuru ntitubone ibinyamakuru bivuka ejo bigasenyuka n’ibindi. Hanashyirwaho kandi ubundi buryo buhoraho bwo kunoza ibitambuka mu bitangazamakuru, urebye yanafasha na bagenzi bacu batagira amahirwe yo kugira iminara ituma bakurikira za radiyo.’’
Ku ruhande rw’abasesenguzi mu by’imiyoborere myiza bavuga ko Leta ibonye ari ngombwa gusubizaho minisiteri y’itangazamakuru yabikora, ariko kandi bakaba banibaza ibibazo yaba ije gukemura cyangwa inshingano yahabwa.
Uyu ni Ngendahimana Ladislas, ati “Icy'ingenzi ni icyo minisiteri yaba ije gukemura, abanyamakuru niba bafite ibibazo babishyira ku meza Leta yabikemura binyuze mu zindi nzego naho ku bijyanye na minisiteri yashyirwaho se ifite izihe nshingano? Njye ndumva ibibazo bihari Leta n’ubundi yabikemura.“
Kuva minisiteri y’itangazamakuru yakurwaho zimwe mu nshingano zayo zashyizwe mu Nama nkuru y’itangazamakuru, nayo yaje gukurwaho. Izindi zishyirwa mu Rwego rw’igihugu rw’imiyoborere, naho izindi zishyirwa mu rwego rw’Abanyamakuru bigenzura ndetse na minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu.
Kuba inshingano za minisiteri y’Itangazamakuru n’itumanaho zarashyizwe mu bigo bitandukanye, nibyo abenshi baheraho bagaragaza ko ikwiye gusubizwaho kugira ngo ihuze izi nshingano zose.
