Menya ubuzima n'amateka bya Muhammadu Buhari wayoboye Nigeria akaba yitabye Imana ku myaka 82
Muhammadu Buhari, wabaye umukuru w’igihugu cya Nigeriya muri Manda ebyiri, yitabye Imana afite imyaka 82. Uyu mugabo wari umaze igihe yivuriza mu Bwongereza, yatabarutse azize uburwayi tariki ya 13 Nyakanga 2025 nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Perezida Bola Tinubu uri ku butegetsi.
Amateka y’ ubuzima bwe
Muhammadu Buhari yavukiye i Daura mu kwezi k’ukuboza 1942 muri Leta ya Katsina imwe mu zigize iki gihugu iri majyaruguru yacyo. Akiri ku isi yigeze gutangaza ko ari umwana wa 23 wa se n’uwa 13 wa nyina.
Amashuri abanza yayize ku ivuko i Daura, nyuma yoherezwa kwiga aba mu kigo (Boarding school) i Katsina, hanyuma yinjira mu ishuri rya gisirikare rya Nigeria. Yize n’amasomo y’aba ofisiye mu Bwongereza hagati ya 1962 na 1963. Yagiye azamurwa mu ntera kugeza ubwo yabaye guverineri w’Intara y’Amajyaruguru n’Uburasirazuba. Mu yindi mirimo yakoze yanabaye Minisitiri w’Ingufu muri 1976.
Mu mwaka wa 1983, nyuma y’intambara yatewe n’abasirikare b’Abanya-Tchadi bigaruriye ibirwa bya Nigeria mu kiyaga cya Tchad, Muhammadu Buhari yakoze igikorwa cy’amateka cyo kubasubiza inyuma no kubuza ako gace kwinjirwamo n’inyeshyamba.
Nyuma y’ihirikwa rya Perezida Shehu Shagari mu mpera z’uwo mwaka, Buhari yagizwe umuyobozi wa gisirikare wa Nigeria. Yategetse amezi 20, ashyira imbere intambara yo kurwanya ruswa n’imyitwarire mibi, ariko anengwa gukoresha igitugu no guhohotera uburenganzira bwa muntu.
Muri icyo gihe yafunze abategetsi, abanyemari n’abanyapolitiki barenga 500.
Yafashe icyemezo gisharira cyo gutegeka ko abakozi ba leta batinze ku kazi basabwaga gukora ikizwi nka “frog jumps”mu ruhame, afunga abanyamakuru ndetse n’umuhanzi wari ukunzwe witwaga Fela Kuti yarafunzwe ku birego benshi bitaga ko byari ibihimbano.
Sibyo gusa kuko yanashyizeho itegeko rihagarika ibitumizwa mu mahanga kwinjira mu gihugu, ategeka ko inoti zose zikoreshwa zahinduka ndetse abaturage bakazijyana mu ma banki mu gihe gito.
Mu mwaka wa 1985, Muhamadu Buhari yafunzwe mu gihe cy’amezi 40 bitaga icyuho cyatumye Jenerali Ibrahim Babangida afata ubutegetsi .
Nyuma yo gufungurwa, yavuze ko yamenye akamaro k’amatora n’ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi. Yaje kwiyamamaza inshuro eshatu atsindwa, aza gutsinda mu 2015.
Nubwo yagiye agaragaza ko yizeye demokarasi, yakomeje kuvuga ko ihirikwa rya Shagari mu 1983 ryari rikenewe, kuko ubutegetsi bwari bwarananiwe. Yanavuze ko ibyo yakoze byose mu gihe cye nka Perezida w’igisirikare byari bihuje n’amategeko.
Buhari yayoboye Nigeria atowe guhera mu 2015 kugeza mu 2023.
Ubwo yatsindaga amatora yo mu 2015, yari ashyigikiwe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yari yishyize hamwe. Abamushyigikiye bari bizeye ko ubunararibonye bwe mu gisirikare buzatuma abasha guhashya umutwe wa Boko Haram wari waragize akarere k’Amajyaruguru indiri y’iterabwoba.
Yari yarasezeranyije abaturage byinshi birimo kurwanya ruswa, gukuraho icyenewabo, no guhanga imirimo ku rubyiruko. Nyamara ibyo yijeje ntibyabaye impamo.
Mu gihe cye ku butegetsi, ubukungu bwa Nigeria bwarahungabanye bitewe n’igabanuka ry’ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga, ikintu igihugu cyari gishingiyeho cyane.
Ibyo byajyanye no kwiyongera kw’ubushomeri, kudashobora guhashya imitwe y’iterabwoba nka Boko Haram, n’iyicwa ry’abantu benshi kubera amakimbirane yari hagati mu baturage.
Uyu mukambwe watabarutse yari yaranayoboye Nigeriya mu buryo bwa gisirikare mu myaka ya 1980, ubwo yahirikaga ubutegetsi bwariho. Ni nawe Perezida wa mbere wa Nigeria wigeze gutsinda amatora ahigitse Perezida wari uri ku butegetsi.
Yamamaye cyane mu mvugo ze zo kurwanya ruswa, byamuhesheje izina rikomeye ndetse no gushyigikirwa n’abaturage benshi, by’umwihariko abakene bo mu Majyaruguru ya Nigeria
Titien MBANGUKIRA
