Nigeria: Abarimu bakoze imyigaragambyo yamagana ishimutwa ry’abanyeshuri

Ku wa Kabiri, abarimu bo mu mijyi ikomeye ya Nigeria bakoze imyigaragambyo bamagana uruhererekane rw’ishimutwa n’ibitero byibasiye amashuri bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro. Aba barimu bagaragaje impungenge batewe n’umutekano muke ukomeje gushyira mu kaga abanyeshuri, abarimu ndetse n’ibikorwa by’uburezi muri icyo gihugu.

Jun 3, 2026 - 10:30
Jun 3, 2026 - 10:48
 0
Nigeria: Abarimu bakoze imyigaragambyo yamagana ishimutwa ry’abanyeshuri

Ku wa 15 Gicurasi, abagabo bitwaje intwaro bashimuse nibura abanyeshuri n’abakozi b’amashuri 46 bo mu mashuri atatu yo muri Leta ya Oyo, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria. Iki gitero kikaba cyarakozwe n’umutwe w’abahezanguni b'Abayisilamu (jihadistes).

Kuri uwo munsi kandi, nibura abandi 42 barimo abana bigaga mu mashuri bafite imyaka ibiri gusa y’amavuko, bashimuswe bakuwe mu mashuri yabo muri Leta ya Borno, iherereye mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Nigeria.

Gushimuta abantu hagamijwe gusaba incungu cyane cyane kwibasira abanyeshuri ni ikibazo gikomeje guhangayikisha inzego z’umutekano mu majyaruguru ya Nigeria yibasiwe n’intambara, ariko iri shimutwa rusange ryabaye ridasanzwe muri Leta ya Oyo isanzwe ifatwa nk’ahari ituze kurusha utundi turere tw’igihugu.

“Gushimuta abantu nta mwanya bifite mu burezi,” ni byo byari byanditse ku kirango cyari gifitwe n’abigaragambya mu murwa mukuru wa Oyo, Ibadan, mu gihe indirimbo inenga guverinoma yumvikaniraga mu ndangururamajwi nini zari ku modoka.

I Lagos na ho, abigaragambya bagiye mu rugendo bagana inzu ishyiraho amategeko ya Leta basaba ko abanyeshuri bashimuswe barekurwa.

“Uburezi buri mu kaga,” ni byo Hassan Taiwo wo mu ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’uburezi yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), anenga “icyorezo cy’ibitero byibasira amashuri ndetse n’ishimutwa ry’abanyeshuri n’abarimu twagiye duhura na cyo mu myaka myinshi ishize.”

“Dusaba Imana ko abarimu n’abanyeshuri bacu barekurwa,” ni byo Jessica Obong, umuvugizi w’Ihuriro ry’Abarimu muri Nigeria (NUT), yabwiye AFP.

Ariko yanze igitekerezo cy’abasaba ko amashuri yafungwa, ashimangira ko ibyo byaba ari ugufasha gusa abagabye ibitero gukora ibyo bashaka.

Ihuriro ry’abarimu muri Oyo ryatangiye imyigaragambyo itagira igihe izarangirira guhera ku wa Mbere. Ariko Jessica Obong yavuze ko kugeza ubu nta biganiro birimo kuba ku bijyanye n’imyigaragambyo rusange ku rwego rw’igihugu.

Abigaragambya bo mu mujyi wa Maiduguri uri mu majyaruguru y’iburasirazuba batangaje ko ibitero byibasira amashuri bigenda byiyongera muri Leta ya Borno, ari na yo ihanzwe amaso nk’ahabera cyane ibikorwa by’imitwe y’abahezanguni bimaze imyaka 17 muri Nigeria.

Leta ya Borno ni ho habereye kimwe mu byago bikomeye cyane byo gushimuta abanyeshuri byakozwe na Boko Haram, aho muri Mata 2014 uwo mutwe w’abahezanguni washimuse abanyeshuri b’abakobwa 276 bo mu ishuri ry’abakobwa riherereye mu mujyi wa Chibok.

Urukurikirane rw’ishimutwa rusange ry’abanyeshuri mu gice cya nyuma cy’umwaka wa 2025  harimo ishimutwa ry’abakobwa bagera kuri 24 muri Leta ya Kebbi mu Ugushyingo, ndetse n’ishimutwa ry’abanyeshuri bagera kuri 300 hamwe n’abarimu benshi muri Leta ya Niger muri uko kwezi kumwe rwongeye gukurura amaso y’amahanga ku kibazo cy’umutekano muke gikomeje muri icyo gihugu.