Mu Busuwisi banze igitekerezo cyo kugabanya abaturage b’igihugu kuri miliyoni 10.

Jun 14, 2026 - 19:04
 0
Mu Busuwisi banze igitekerezo cyo kugabanya abaturage b’igihugu kuri miliyoni 10.

Ibyavuye mu matora amajwi yibanze agaragaza ko 55% by’abatora batoye "Oya", naho 45% batora "Yego".nkuko BBC dukesha iyi Nkuru yabitangaje.

Iri tegeko ryatanzwe n’ishyaka Swiss People’s Party, rimaze igihe kinini rirwanira politiki yo kugabanya abinjira mu gihugu.

Aya matora yari afite impaka nyinshi kandi yari gushyira mu kaga amasezerano y’u Busuwisi n’Umuryango w’Uburayi EU yo gukorera no gutura aho umuntu ashaka "free movement agreement"

Abaturage b'ubusuwisi biyongereye vuba kuva mu mwaka wa 2002, ubwo bari kuri miliyoni 7.3. Ubu bageze kuri miliyoni 9.1 ni mu gihe 27% by’abo Atari Abanyaswisi kavukire.

 impamvu Ishyaka "People’s Party" ryatanze zivuga ko kugabanya abaturage byari mu rwego rwo kugabanya umuvundo mu ngendo, amazu make n’ibidukikije,

Nubwo iri shyaka ryashimangiraga ko igipimo cy’abaturage cyagenewe kurinda serivisi za leta n’ibidukikije by’u Busuwisi, rimaze igihe kinini rirwanira politiki yo kurwanya abimukira. 

Bamwe mu batora bari bafite impungenge zo gutakaza abakozi bakomeye mu bukerarugendo, mu bitaro no mu ngo zita ku bageze mu za bukuru.

Ibicuruzwa birenga 50% byose u Busuwisi bwohereza hanze bigurishwa muri EU. Ariko kugera kuri iryo soko biterwa n’uko u Busuwisi bwubahiriza amasezerano y’uburenganzira bwo gukorera no gutura aho umuntu ashaka. Iyo igipimo cy’abaturage cyemerwa, u Busuwisi bwari kuba burenze ku masezerano .

Jane Uwamwiza