Umunyamakuru Fidèle Kajugiro Sebarinda yatabarutse.
Fidèle Kajugiro Sebarinda ni izina riremereye mu majwi ya benshi.
Kuva nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi yumvikanye mu makuru ya Radio Rwanda yatambukaga I sakumi nebyiri mu gitondo; Ku manywa 12h45 naya samoya z'umugoroba.
Fidèle Kajugiro Sebarinda yatabarutse tarilki 13 kamena 2026 azize uburwayi yaramaranye igihe; yamenyekanye cyane anumvikana cyane mu kiganiro cy 'urubuga rw' imikino cyatambukaga Ku wa mbere 19h30 no Ku wa gatandatu Ku manywa.
Haba mu kiganiro no kogeza umupira muri stade ijwi rye ryakunzwe na benshi.
Mu butumwa bw 'akababaro bukomeje gucicikana Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye bwihanganisha Umuryango bunifuriza Nyakwigendera kuruhukira mu mahoro buranerekana uburyo yari umunyamakuru ntangarugero.
Umwe mu bakoranye nawe ati "Fidèle uzwi nka SKAF yarangwaga n'ubwitonzi ; ubuhanga ; ikinyabupfura mu migirire ye byumwihariko agakunda umukino wa volleyball.
Yongeye ho ati" SKAF Yari umusifuzi wa volleyball, yakundaga gusoma kuko yahoranaga ibinyamakuru nka le onze mondiale Kandi twese yaradutizaga."
Undi ati" Ni umunyamakuru wo kwibukiraho byinshi yagiraga umukono Mwiza cyane dore ko muri ibyo bihe byo mu myaka ya za 1996 twateguriraga Ku mpapuro twandika nikaramu tugasoma amakuru abantu bakaryoherwa".
Fidèle Kajugiro Sebarinda watuye igihe kinini I Nyamirambo ni umukiristu Gatorika aho atasibaga na za misa z' umugoroba Kandi akiha gahunda n'akazi ntikadindire.
Nyakwigendera atabarutse yari umukozi muri komite ya National olympiki.
Titien Mbangukira

