Bugesera: Ba Malayika Murinzi basabwe gukomeza kurinda no kurera abana bafite ibibazo by’imiryango

Mu gihe u Rwanda rwizihiza “Umunsi wa Malayika Murinzi”, abaturage n’inzego zitandukanye mu Karere ka Bugesera bongeye gushimangira ko umwana wese afite uburenganzira bwo gukurira mu muryango umwitaho, umuha urukundo ndetse n’uburere bumufasha kubaho neza no gutegura ejo hazaza heza.

May 29, 2026 - 19:10
 0
Bugesera: Ba Malayika Murinzi basabwe gukomeza kurinda no kurera abana bafite ibibazo by’imiryango

Uyu munsi wahurije hamwe ba Malayika Murinzi baturutse hirya no hino mu Karere ka Bugesera, abahagarariye inzego za Leta ndetse n’abaturage, mu rwego rwo gushimira no guha icyubahiro ababyeyi bitangira kurera abana badafite ababyeyi cyangwa abadafite imiryango ibitaho uko bikwiye.

Abitabiriye uyu munsi bagaragaje ko kuba Malayika Murinzi ari igikorwa cy’ubumuntu n’urukundo gikomeza guhindura ubuzima bw’abana benshi, bakabona aho bikinga, bakiga ndetse bakiyubaka nk’abandi bana.

Gasana Gemime, umwe mu bana barezwe n’ababyeyi batamubyaye, yavuze ko urukundo n’ubwitange yahawe n’abo babyeyi byamufashije kongera kwigirira icyizere no kongera kubona amahirwe yo kwiga no kubaka ubuzima bwe.

Yavuze ko nyuma yo kwakirwa muri uwo muryango, yisanze afite icyizere cy’ejo hazaza ndetse yumva ko hari abantu bamwitayeho nk’umwana wabo bwite.

Yagize ati: “Nageze igihe numva nta cyizere cy’ubuzima mfite, ariko nkiri muri uyu muryango nagiye mbona urukundo n’ubufasha byatumye nongera kwizera ko nanjye nshoboye kugira ejo hazaza heza. Banyitayeho nk’umwana wabo bwite, banyigisha kubaha abandi no gukomeza kwirwanaho kugira ngo nzagire ubuzima bwiza.”

Uwamukuza Christine, umwe mu ba Malayika Murinzi bo mu Karere ka Bugesera, yavuze ko kurera umwana utabyaye ari ishema rikomeye kuko bifasha umwana kubona urukundo n’uburere yari akeneye.

Avuga ko mu rugendo rwo kurera hari ibigeragezo byinshi yagiye ahura na byo, harimo n’igihe umwana yareze yagize imyitwarire yamugoye, ariko ko yakomeje kumuba hafi no kumwihanganira kugeza abonye impinduka nziza.

Ati: “Kurera umwana utabyaye bisaba umutima, kwihangana no kudacika intege. Iyo ubonye umwana ahinduka akaba umuntu mwiza, wumva ibyo wakoze bifite agaciro gakomeye.”

Mukashema Alexia, umukozi ushinzwe kwita ku bana batagize amahirwe yo kurerwa n’ababyeyi babo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, yashimiye ba Malayika Murinzi ku bwitange n’urukundo bakomeje kugaragariza abo bana.

Yagize ati: “Umwana utagize amahirwe yo gukurira mu muryango we bwite aba akeneye urukundo rudasanzwe n’umuntu umwereka ko atari wenyine. Kumuba hafi, kumuganiriza no kumwumva bimufasha kongera kugira icyizere cy’ubuzima no kumva ko afite umuryango umwitaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye ba Malayika Murinzi ndetse n’ababyeyi muri rusange gukomeza kugira uruhare rufatika mu kurera no kurinda abana.

Yibukije ko umwana wese afite uburenganzira bwo kubaho neza no gukurira mu muryango umwitaho, ashimangira ko gufasha abana bafite ibibazo by’imiryango ari inshingano za buri wese.

Yagize ati: “Kurinda no kurera umwana si inshingano z’umuryango umwe gusa, ahubwo ni inshingano za buri wese mu muryango nyarwanda. Turasaba ba Malayika Murinzi n’ababyeyi muri rusange gukomeza kugira umutima wo kwakira no kwita ku bana bafite ibibazo by’imiryango, kugira ngo bakure bumva ko bafite urukundo, umutekano n’ejo hazaza heza.”

Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa ba Malayika Murinzi 1,229, bavuye kuri 3,126 bariho mu mwaka wa 2024.

Abashinzwe kurengera umwana bavuga ko nubwo umubare wabo wagabanutse, bitavuze ko ubwitange bwagabanutse, ahubwo ko hari abana benshi bamaze kubona imiryango ibakira burundu cyangwa bagasubizwa mu miryango yabo.

GACINYA Regina