Bukuru Gilbert yasohoye indirimbo “Ndi Amahoro “ igiye komora imitima y’Abantu
Umuramyi mushya Gilbert Bukuru yakoresheje impano ye abwira abantu ko amahoro nyakuri atabonerwa mu bukire, mu cyubahiro cyangwa mu by’isi, ahubwo abonerwa muri Kristo Yesu wenyine. Ibi bikubiye mu ndirimbo ye nshya yise "Ndi Amahoro" Gilbert Bukuru ni umwe mu baramyi bafite umuhamagaro wo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu kiganiro yagiranye na Izubaradio/Tv , Gilbert Bukuru utuye mu Karere ka Gicumbi yavuze ko intego ye atari ugushaka kwamamara, ahubwo ari ugukoresha impano Imana yamuhaye kugira ngo abantu benshi bamenye Kristo ndetse n’abavuye mu muhamagaro bagaruke.
Ati”iyi ndirimbo ntabwo igamije gushimisha amatwi y’abayumva gusa, ahubwo igamije guhindura imitima y’abantu ndetse no kubagarura kuri Kristo kuko ariho gusa haboneka amahoro yuzuye”.
Uyu muhanzi avuga ko nubwo afite inshingano z’akazi, umurimo w’Imana ufite agaciro gakomeye mu buzima bwe ndetse ko nta cyamubuza gukomeza umuhamagaro we.
Gilbert yavuze ko urugendo rwe n’Imana rumaze imyaka myinshi, aho amaze imyaka 14 yakiriye agakiza ndetse n’imyaka 12 akora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.
Uretse kuba ari umuririmbyi wa Gospel, ni n’umubwiriza w’Ijambo ry’Imana, akaba asengera muri Restoration Church, aho akorera Imana afatanyije n’abandi bizera.
Gilbert avuga ko indirimbo ye nshya "Ndi Amahoro" itagamije gushimisha amatwi gusa, ahubwo igamije guhindura imitima y’abantu.

