Tariki 20 Nyakanga: Ububiligi bwemerewe kuyobora u Rwanda n'uburundi
Tariki 20 Nyakanga ni umunsi ukomeye mu mateka. Mu Rwanda twibuka igihe cyagiye kiba intangiriro y'amateka mashya. Muri Afurika no ku Isi ni umunsi wibutsa ibyahinduye ubuzima bw'abantu mu bumenyi, politiki no muco.
1.Mu Rwanda
Ku wa 20 Nyakanga 1922, Umuryango w'Abibumbye wemereye Ababiligi kuyobora u Rwanda n'u Burundi. Niryo tangiriro ryo gushyiraho indangamuntu zerekana amoko, byaje kugira ingaruka zikomeye.
.Tariki 20 Nyakanga 1994 Guverinoma nshya yari imaze gutangira imirimo.
2.Muri Afurika
.1969: Isi yose yarebaga Apollo 11
Ku wa 20 Nyakanga 1969, Neil Armstrong yanditse ku kwezi. Nubwo byabereye muri Amerika, Abanyafurika benshi babikurikiye kuri radio. Byari intambwe ikomeye ku bumenyi bw'Isi.
3.Ku Isi
- 1969: Umuntu wa mbere yageze ku kwezi
Ku wa 20 Nyakanga 1969, Neil Armstrong yageze ku kwezi. Yavuze amagambo azwi: _"Intambwe nto ku muntu, ariko intambwe nini ku bantu bose"_.
- 1944: barashe Hitler ntiyapfa
Abasirikare b'Abadage bagerageje kwica Adolf Hitler bamurasaho igisasu ariko nticyamuhitana, .
- 1982: Filime "E.T."nibwo yasohotse
Filime ya Steven Spielberg yitwa _E.T._nibwo yasohotse. Yabaye imwe mu zikunzwe cyane ku Isi.
4.Ibyamamare byavutse Tariki 20 Nyakanga
. Carlos Santana - 1947: Umucuranzi wa gitari ukomoka muri Mexico. Azwi ku muziki uhuza Rock na Latin
. Judy Greer - 1975: Umukinnyi wa filime wo muri Amerika
5.Ibyamamare byitabye lmana Tariki 20 Nyakanga
. Ernest Hemingway - 1961: Umwanditsi w'icyamamare wo muri Amerika
. Robin Williams - 2014: Umukinnyi wa filime wo muri Amerika
6.Ibyaranze Tariki 20 Nyakanga Muri Siporo
Mu 1885, Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Bwongereza (The Football Association - FA) ryemeje ku mugaragaro ko abakinnyi b'umupira w'amaguru bashobora guhembwa, hemerwa ko umupira w'amaguru uba umwuga. Ibi byahinduye amateka y'umupira w'amaguru ku Isi wose, uva ku kiba umukino wo kwishimisha gusa uba uruganda rubyara inyungu.
Mu 1924, Ottavio Bottecchia yabaye Umutaliyani wa mbere wegukanye irushanwa ry'amagare rya Tour de France. Muri uwo mwaka, yanditse amateka yo kwambara umwambaro w'umuhondo (Yellow Jersey / Maillot Jaune) kuva ku gace ka mbere kugeza ku ka nyuma k'irushanwa.
Mu mikino Olempike yo 1952 yabereye i Helsinki muri Finlande, umukinnyi w'icyamamare mu kwiruka w’umunya- Czech Emil Zátopek (wari uzwi ku kazina ka "The Czech Locomotive"), yegukanye umudali wa zahabu mu kwiruka metero 10,000 ashyiraho n'agahigo gashya muri Olempike ko kwiruka iyo ntera mu minota 29:17.
Inkomoko
. Wikipedia,
.Timeline y'Amateka y'u Rwanda,
.PubMed
By Jane Uwamwiza

