Amajyaruguru: Urubyiruko rw'Abakorerabushake rwasabwe kutadohoka
Mu ntara y'Amajyaruguru hasojwe ukwezi kwahariwe ibikorwa by'urubyiruko rw'Abakorerabushake; aho uru rubyiruko rwasabwe kutadohoka mu bikorwa bizamura imibereho y'umuturage muri iyi ntara.
Ni ibikorwa byabereye mu karere ka Musanze mu murenge wa Gacaca. Urubyiruko ruturutse mu turere tw'iyi ntara; ubuyobozi bwayo, ubw'akarere ndetse n'inzego z'umutekano bifatanyije mu bikorwa byo gutera ibiti bivangwa n'imyaka hagamijwe kurwanya isuri no guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.
Umuhuzabikorwa w'urubyiruko rw'Abakorerabushake Ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru Peter NDAYISABA yagaraje ko ibikorwa by'ubukorerabushake bakora babyigira ku mbaraga n' umutima wo gukunda igihugu waranze ingabo zari iza RPA zafashe iya mbere ari abasore bato bakabohora igihugu.
Yashimiye urubyiriko bagenzi be ku bwitange n'umurava bagaragaje muri uku ukwezi, abibutsa ko n'ubwo uku kwezi kurangiye bagomba gukomeza ibikorwa byo kwiteza imbere ubwabo no guharanira imibereho myiza y'abaturage.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurce yashimiye Urubyiruko rw'Abakorerabushake mu Ntara y'Amajyaruguru kubikorwa by'indashyikirwa bakora muri iyi Ntara bigenda bihindura imibereho myiza by'abayituye.
Ati “Urubyiruko rw’Abakorerabushake muri imbaraga z’igihugu, muri ishema ryacu kandi ni mwe cyizere cy’ejo hazaza. Ndabashimira uburyo mukomeje kwitanga mudasaba ishimwe, mukaba muharanira imibereho myiza n' iterambere ry’abaturage b'intara yacu.
Yashimangiye akamaro k'ibikorwa by'Abakorerabushake agira ati "Ibikorwa mukora bigira uruhare runini mu kubaka u Rwanda twifuza, igihugu cyubakiye ku gushyira hamwe, ku murimo n’indangagaciro Nyarwanda kandi urubyiriko rw'Abakorerabushake mwagaragajeko muri ibisubizo by'ibibazo igihugu gifite"
Yaboneyeho gusaba urubyiruko kutadohoka mu bikorwa bakora abizezako ubuyobozi buhari kandi buzakomeza kubaba hafi no kubafasha.
Mu gusoza ukwezi kwahariwe Ibikorwa by'urubyiruko rw'Abakorerabushake mu ntara y'amajyaruguru, hatewe ibiti ibihumbi 8 bivangwa n'imyaka; uru rubyiruko kandi rwatanze inka kuri mugenzi wabo wahize mu bikorwa bihindura imibereho myiza y'abaturage.
Muri uku kwezi, urubyiruko rw'Abakorerabushake rwakoze ibikorwa bitandukanye birimo kubaka inzu n'ubwiherero by'abatishoboye, kubaka uturima tw'igikoni, kubumba amatafari; byose bifite agaciro k'asaga Miliyoni 65 z'amafaranga y'u Rwanda.
Urubyiruko rw'Abakorerabushake rwifatanyije n'ubuyobozi mu gutera ibiti bivangwa n'imyaka
