Rwamagana: MUKANGARAMBE Lucie wavirwaga yahawe inzu ya miliyoni 18
Mukangarambe lucie warokotse Jenoside ni uwo mu mudugudu wa Gishike akagari ka kaduha umurenge wa Munyaga mu karere ka Rwamagana.
Uyu mubyeyi ubu uri mu nzuyubakiwe n’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana mu iterambere JADF avuga ko ubu afite akanyamuneza kuko inzu atuyemo atigeze ayitekereza kuko irimo ibya ngombwa byose nkenerwa birimo za matelas zishashe ;ibitanda,intebe nziza,amazi namashanyarazi
Aganira na Radio Televiziyo Izuba Mukangarambe Lucie yavuze ko mu by’ukuri aho yararaga hatari heza.Ati: “Nari mbayeho nabi, iyo imvura yagwaga jye n’abana twanyagirwaga, inzu yari yaranguyeho.Yongeraho ati“Ndishimye cyane ubu namaze gushyikirizwa inzu yanjye nziza ntabwo nzongera guhangayika, ubuzima rwoe ubu bugiye kugenda neza kandi n’abaturanyi banjye nanyuzwe nuko twishimanye mu kwakira inzu yanjye kandi ndashimira abayimpaye n’ubuyobozi bw’igihugu”
Umuyobozi wa Jadf mu karere ka Rwamgna Bwana UWAYEZU Valens avuga ko ari inzu yubatswe Ku bufatanye bw’abagize Jadf bitanze ko babifite mu nshingano mu kwita Ku mibereho myiza yabaturage;kikaba ari igikorwa ngarukamwaka bakora
Ati: “Iki gikorwa turakishimiye ntabwo tuba tugomba gusubira inyuma, iyo igikorwa nk’iki kirarangiye, umuturage tugikoreye icyo tuba tumusaba ni ukwita kuri iki gikorwa. N’abandi baturage rero nicyo tubasaba, kugira ngo igikozwe bakibungabunge kugira ngo bigere no ku bandi kuko urutonde rwo ni rurerure rw’abogomba gufashwa, igihe rero ibyakozwe bidafashwe neza, bica intege ba bafatanyabikorwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab ashima uruhare rw’abafatanyabikorwa b’Akarere mu bikorwa bihindura imibereho y’abaturage,akanavuga ko kubakira abarokotse Jenoside bizakomeza. Ati: “Muhumure, ni inshingano za Leta kwita ku baturage bayo, kandi ntabwo tuzahwema kubakurikiranira hafi ngo dukemure ibibazo mufite.”
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026, Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Rwamagana (JADF), ryatanze amafaranga arenga miliyari icyenda yafashije mu bikorwa binyuranye birimo kubaka inzu , gutanga amatungo, kugira uruhare mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, no kubaka udusoko twegereye abaturage
TITIEN MBANGUKIRA/RWAMAGANA

