RWAMAGANA : Kwihakanwa n’ababateye inda bibashengura umutima

Abana b’abakobwa batewe inda batarageza imyaka y’ubukure bo mu karere ka Rwamagana bagaragaza ko bafite agahinda babana nako bitewe nuko abazibatera babihakana, abandi bakababeshya ko bazabafasha ntibabikore . Ibintu bavuga ko bibagiraho ingaruka zirimo ko barera bonyine kandi nta n’ubushobozi bafite kuko abenshi bavuka no mu miryango ikennye

Oct 10, 2022 - 11:28
Oct 10, 2022 - 11:29
 0

Uwo twise Munganyinka kubwo umutekano we yadusangije inzira igoye anyuramo kugirango arere umwana yabyaye aho avuga ko inda yayiterewe mu kazi aho yari yaragiye gukora ati” Uwanteye inda twahuriye i Kigali aho nakoraga kandi nawe yakoraga akazi ko mu rugo, aza kunshuka turaryamana nyuma nza kumubwira ko yanteye inda ,arambwira ati niwumva utakibishoboye wowe uzatahe ibindi tuzaba tubivugana , ngeze mu rugo tukajya tuvugana ageze aho arambwira ngo inda siye , biranyobera  ubu mbayeho gutyo umwana ntazigera amenya se wamubyaye, yambwiraga ko iwabo ari i Huye ariko simpazi. Mudufashe rwose abantu bihakana ababateye inda bajye bakurikiranwa kuko baraduhemukira”.

Umwana w’umukobwa ufite imyaka 19 wabyaye afite imyaka 16 ubu umwana yabyaye afite imyaka 3 avuga ko we yasubiye mu ishuri ariko akavuga ko adafite ubushobozi bwo kwishyurira umwana kandi ise umubyara ntacyo ajya amufasha dore ko avuga ko bafitanye isano  ati”Uwanteye inda dufitanye isano ya hafi nta nicyo amarira  icyampa gusa umfasha akanyishyurira ishuri ry’umwana wanjye akiga kuko njye sinabyishoboza”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana Umutoni Jeanne ashishikariza aba bana b’abakobwa gutanga amakuru y’uwabahohoteye kugira ngo bakurikiranwe .ati”Aba bana b’abakobwa mpora mbasaba gutanga amakuru y’uwabahohoteye kugira ngo bakurikiranwe hanyuma umwana wabyaye we iyo atishoboye afashwa muri gahunda za Leta zitandukanye nk’abandi bose kandi tukabafasha gusubira no mu buzima busanzwe kuko umwana wahohotewe aba afite ihungabana”

 Mu karere ka Rwamagana mu mwaka wa 2020-2021 hagaragaye abana b’abangavu batewe inda  bagera kuri 200 abatanze ibirego bakaba ari 36% gusa.

 Uwamwiza Jane /Rwamagana