Bugesera: Itorero rya ADEPR Paruwase Nyamata rirasaba urubyiruko kuba umusemburo w'impinduka
Urubyiruko rusengera mu itorero rya ADEPR Nyamata mu rurembo rwa Ngoma mu Karere ka Bugesera, rwahuye binyuze mu giterane cy’umunsi umwe cyari gifite insanganyamayamatsiko igira iti "Urumuri rw’impinduka".
Bamwe mu rubyiruko rw’abakiristu basengera mu Itorero rya ADEPR bakaba batangaza ko kuba bahura hari imbaraga bungukiramo dore ko banishimira ibyo baba baragezeho babikesha ubufatanye bwana bagenzi babo nko gufasha abatishoboye dore ko banashimira inzego z’ibanze bafatanya mu bikorwa by’urukundo bizamura abaturage.
Uru rubyiruko rwanifuje ko iki giterane cyajya kiba kabiri mu mwaka na cyane mu bihe by’ibiruhuko, dore ko n’abanyeshuri bakitabira nk’uko bigaragazwa na bamwe mu bahagarariye uru rubyiruko barimo Emmanuel Ntakirutimana uyoboye Ministeri y'urubyiruko mu itorero rya ADEPR.
Yagize ati "Ibikorwa byacu byibanda ku ngingo za ADEPR zirimo ivugabutumwa, ubukungu ndetse n’imibereho myiza, twakuye urubyiruko rugera kuri 28 mu biyobyabwenge mu gihe mu bukungu twashishikarije urubyiruyko kwiharika, hagamije kwihaza mu biribwa."
Uwimana Christian ni Uhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, asaba urubyiruko rw’itorero rya ADEPR Nyamata kujya bamenyekanisha ibyo bakora.
Agira ati "Uru rubyiruko rukora ibikorwa byinshi kandi byiza birimo gufasha abatishoboye n’ibindi, ariko batabimenyekanishije mu nzego z’ibanze ngo tunafatanye muri byo ntibyameneyekana mu baturage n’abaturanyi bacu."
Umushumba w’Itorero rya ADEPR Paruwase Nyamata Rev. Athanase Nsengumuremyi, yasabye uru rubyiruko kujya bitwara neza dore ko hari urubyiruko rwishora mu ngeso mbi ngo kuko Imana yabaremye ntiyabibeshyeho. Abasaba ko imirimo yabo bayihindura myiza bityo ibyo bakora bibere umucyo abandi.
Yabigangaje agira ati "Uru rubyiruko nirwo ruri kugenda rufata inshingano zari zisanganywe ababyeyi, rero batitwaye nabi ntabwo bazatanga umusaruro kandi aricyo Itorero n’Igihugu babitezeho."
Kugeza ubu urubyiruko rwo mu itorero rya ADEPR Nyamata mu karere ka Bugesera ni 1720, aho 1029 ari ab'igitsina gore naho 691 ni ab'igitsina gabo; muri bo abagera ku 10 akaba ari abadiyakoni mu Itorero.
Lucien KAMANZI/ Bugesera
Rev. Athanase Nsengumuremyi ni umushumba wa ADEPR Paruwasi Nyamata
