Ruhango: Urubyiruko rw’abanyeshuri b’Aba-Scout rugaragaza ko kugira umutima wo gufasha abandi byubaka urukundo n’ibyishimo.

Mu Karere ka Ruhango, urubyiruko rw’abanyeshuri rwibumbiye mu muryango w’aba-scout ukorera mu ishuri rya Lycee de Ruhango Ikirezi TSS rugaragaza ko kugira umutima wo gufasha abandi bigira uruhare mu kubaka urukundo n’ibyishimo mu muryango nyarwanda.

Mar 21, 2026 - 15:57
Mar 24, 2026 - 16:29
 0
Ruhango: Urubyiruko rw’abanyeshuri b’Aba-Scout rugaragaza ko kugira umutima wo gufasha abandi byubaka urukundo n’ibyishimo.

Ibi byagaragajwe n’abanyeshuri barimo Nshimyumungeri Euphrone na Niyogisubizo Sandrine, bavuga ko ibikorwa by’ubugiraneza bikorwa n’urubyiruko by'umwihariko urwibumbiye mu muryango w’Aba-scout bibafasha kumva bafite agaciro ndetse bigashimangira indangagaciro zo gufashanya.

Babigarutseho mu gikorwa bakoze cyo kuremera umuturage utishoboye, bamushyikiriza ibiribwa n’ibikoresho by’isuku  bagamije kumufasha mu mibereho ye ya buri munsi.

Nshimyumungeri yagize ati “Gufasha abandi bituma twiyumva neza kandi bikadufasha kubaka umuryango urangwa n’urukundo n’ubumwe.”

Yongeyeho ati “Buriya umuntu udafasha navuga ko utagira ubumuntu muri we, ikintu kiranga umuntu nyamuntu no gufasha birimo”.

Naho Niyogisubizo we agira ati “Kubera ko twatojwe gufasha, yaba umuskuti cyangwa undi uwariwe wese. Byubaka urukundo mu bantu kandi nashishikariza abantu kugira umutima wo gufasha”.

Mushimiyimana Anitha utishoboye wafashijwe n’aba banyeshuri atuye mu Mudugudu wa Ntungamo, Akagali ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango yavuze ko yari asanzwe ahura n’ibibazo by’imibereho, ashimira aba banyeshuri.

Nshimyumungeri yagize ati “Ibi bintu bampaye biramfasha cyane, ubundi nari nsazwe ngorwa no kubona ibyo kurya. Nishimiye urukundo bangaragarije, kandi ndashimira n’ubuyobozi bw’ishuri bwabatoje kugira umutima nk’uyu.”

Ubuyobozi bw’ishuri na bwo bushimangira ko bufata uburezi mu buryo bwagutse, aho usibye gutanga amasomo, banibanda mu gutoza abanyeshuri kugira umutima wo gufasha abababaye.

Niyoyimbabazi M. Claire, umuyobozi w’iri shuri, avuga ko intego ari ukurerera igihugu Abanyarwanda bafite ubumenyi n’indangagaciro.

Ati “Ntitwigisha amasomo gusa, ahubwo tunatoza abanyeshuri kugira umutima wo gufasha, urukundo no kwita ku bandi, kuko ari byo byubaka umuryango mwiza.”

Umuryango w’aba-scout watangijwe ku isi mu 1907 n’Umwongereza witwa Robert Stephenson Smyth Baden Powell, ukaba warageze mu Rwanda mu 1940, uza no kwemerwa ku rwego mpuzamahanga mu 1975.

Mu ishuri rya Lycee de Ruhango Ikirezi TSS, aba-scout bagizwe n’abanyeshuri 57, bakaba batanze inkunga igizwe n’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 69,500.

Ibikorwa nk’ibi bigaragaza uruhare rw’urubyiruko mu gufasha abatishoboye no kubaka sosiyete ishingiye ku bumwe, urukundo n’ubufatanye.

Abasesenguzi bavuga ko gutoza urubyiruko indangagaciro zo gufashanya hakiri kare ari imwe mu nkingi z’iterambere rirambye, kuko bituma bakura bafite umutima wo kwita ku bandi no gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Ntamwemezi Charles/Ruhango